Konsa umwana akivuka:Inzira y’ubuzima bwiza buzira umuze bw’umwana

kuva umwana avutse inzobere mu by’u buzima bwa muntu,zisaba aba byeyi konsa abana babo kuva bakivuka kugeza bafite amezi atandatu nta kindi kintu bavangiwe. Mu mezi ya mbere atandatu niyo afasha umwana mu buzima bwe bwose. Byakozwe nabashakashatsi bemeza ubwiza bwo konsa mu mezi atandatu ya mbere y’umwana akivuka.

Konsa umwana amezi atandatu yambere bimurinda umwana ku rwaraguraka byahato na hato.Amashereka y’umubyeyi arimo intungamubiri zose umwana akenera,harimo imisemburo n’imiti karemano imifasha guhangana nirwara nk’impiswi,indwara z’ubuhumekero,ndetse n’indwara z’uruhu.

konsa umwana neza, biteza imbere imikurire y’umwana myiza.Umwana akura muburyo bwihuse cyane kandi buzima,mu mashereka harimo ibyubaka umubiri,ibyongera imbaraga ndetse nibifasha ubwonko gukura neza .

Konsa byongera umubano hagati y’umwana na nyina.Iyo umubyeyi yonsa ,umwana yumva ari mu mutekano,akarushaho kumenya nyina no kumugirira ikizere.Ibi byongera ubunshuti bukomeye hagati y’umwana n’umubyeyi kuva akivuka.

konsa umwana neza birinda umubyeyi uburwayi,ibi bigaragaza ko konsa bitagirira akamaro umwana gusa ,ahubwo nu mubyeyi biramufasha cyane.Abagore bonsa amezi atandatu cyangwa arenga bagira amahirwe menshi yo kutarwara indwara zimwe na zimwe nka kanseri y’amabere

Ikintu abantu benshi batazi ni uko konsa bifasha kubungabunga ubukungu bw’urugo,amashereka ntakiguzi asaba n’ingaburo y’umwimwerere idahenze,bityo bikagabanya amafaranga yagombaga gukoreshwa mu kugura amata cyangwa ibindi byo kurya by’abana.

nkubu ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima(OMS/WHO ),rivuga ko”umwana wonswa mu mezi atandatu aba afite amahirwe menshi yo gukura neza, kugira ubuzima bwiza no kurinda irwara zikomeye mubuzima bwe bwose.”

konsa umwana mu mezi atandatu yambere ntakindi ki muvangiwe,ni impano ikomeye cyane umubyeyi aha umwana we mubuzima bwe ejo hazaza.Ni urukundo,ni ubuzima kandi ni ishingiro ry’ejo hazaza heza.Mubyeyi konsa n’inshingano zawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends