Kubona akazi mu gihugu cya afurika y’epfo bikomeje kuba ingorabahizi

Nubwo igihugu cya afurika y’epfo kiri mu bya mbere bifite inganda zikomeye muri afurika no ku isi Bikomeje kubera ikibazo abatuye iki gihugu kubona icyo gukora kibabeshaho.

Afurika y’epfo ni kimwe mu bihugu bikungahaye ku inganda ndetse n’uburezi nyamara nkaho ibyo byagatumye abanyagihugu baho boroherwa no kubona imirimo izahura ubukungu bwabo ahubwo iki gihugu gikomeje kuzamuka ku mibare y’ibifite abadakora benshi.

Iki gihugu kiri ku mwanya wa Mbere w’ibifite abaturage benshi badafite akazi gahoraho ku kigero cya 62 ku ijana by’abaturage bacyo kikaba kiri hejuru cyane kuko gikubye Inshuro ebyiri zirenga ku ijanisha ugereranyije n’igihugu kigikurikira aricyo espagne.

Iyi espagne yo iri ku mwanya wa Kabiri ibarirwa byibuze abaturage bagera kuri 24 ku ijana naho ubutaliyani bwo bukagira abashomeri bagera kuri 20 ku ijana hakurikijwe umubare w’abagituye.

Ibindi bihugu birimo ubufaransa ba turikiya nabyo biri kuri uru rutonde aho ubufaransa bufite abashomeri ba 17 ku ijana by’ababutuye ndetse turikiya yo ikagira abari ku kigero cya 16 ku ijana by’abatuye iki gihugu bari mu bushomeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends