Kubura amaraso:Indwara y’ikihebe mu buzima bwacu

Kubura amaraso ni imwe mu ndwara zikunze kugaragara cyane mu buzima bwa bantu. Abantu benshi bakunda kuyitiranya “n’umunaniro ” cyangwa ” guhorana intege nke” ,nyamara baba bari kwibeshya cyane .kubura amaraso n’ikibazo gikomeye cyane gishobora kugira ingaruka zikomeye kubuzima bwacu,kuburyo ushobora no kuhaburira ubuzima.

Kubura amaraso n’igihe amaraso y’umuntu aba adafite ubwinshi buhagije cyangwa ubuzira ntege bw’utunyangingo dutukura tw’amaraso(globules rouges) dutwara umwuka duhumeka ( oxygene) ujya mubice byose by’umubiri.Iyo ibi binyangingo bibuze umubiri wacu, uhita utangira kwerekana intege nke n’uburwayi butandukanye.

Hari bimwe mu bumenyetso bigaragara ku muntu wagize icyo kibazo cyo kubura amaraso.Umuntu ahorana umuntaniro no kumva adafite imbaraga,agira uruhu rwijimye cyane cyangwa rugacya cyane birenze ibisanzwe, ahumeka insigane n’umutima uratera cyane kurusha ibisanzwe,unanirwa gukora akazi gasaba imbaraga,urwara umutwe ukanagira isereri.Iyo ibimenyetse bikomeje kwiyongera ugatinda kujya kwa mugaga bishobora ku kugeza ku kubura ubuzima bwa we cyangwa bikaza gufata igihe kirekire uri mu bitaro ,ukanatakaza amafaranga menshi.

Mu mpamvu zitera kubura amaraso harimo kurya nabi umuntu akabura intungamubiri zikenewe nka vitamini B12,iron ifasha utunyangingo dikora amaraso.kuva cyane,ibi bikunze kuba ku kugitsina gore aho usanga atakaza amaraso menshi cyane arenze urugero mu gihe kimihango,umuntu ashobora gutakaza amaraso menshi bitwe ni ndwara cyangwa yakoze impanuka.Hari indwara zamaraso zidakira umuntu ashobora kurwara, nka kanseri y’amaraso cyangwa izindi rwara zidakira,ariko hari ni zikira nka malaria n’umusonga.

Hari uburyo kuvura ibyo bibazo byo kubura amaraso. Umuntu ugira ikizabo cyo kubura amaraso akwiye kurya indyo yuzuye harimo inyama zitukura nk’inka, ibishyimbo imboga z’icyatsi kibisi nka dodo,amagi,amasaka,bikadufasha mugukurura icyuma (iron) mubyo turya. Ufata imiti cyangwa ibinini by’icyuma(iron), bya vitamini B12 na foliki aside(folic acide) iyo wabyandikiwe n’umuganga.

Ugenzura ubuzima bwa we burigihe cyane cyane ku bagore batwite n’abana bato kuko aribo bagira ibyago byinshi byo kubura amaraso.Kuvura indwara zishobora gutera ikibazo cyo kubura amaraso hakiri kare mbere y’uko zikomera.

Kubura amaraso n’indwara tudakwiye kwitiranya n’indwara isanzwe y’umunaniro usanzwe.Ni ikibazo gikeneye kwitabwaho byihutirwa,kuko iyo kitavuwe hakiri kare gishobora gutera ingaruka zikomeye ku buzima.kurya indyo yuzuye,kwisuzumisha kwa muganga ni inzira nyayo yo guhangana n’iyi ndwara.

Ubuzima ni ubukungu, ariko nta go ubukungu bugira akamaro igihe nta maraso ufite.Twese dukwiye gufata iyambere mukwirinda no kurwanya kubura amaraso,kugira ngo tubashe kubaho neza cyane,difite imbaraga no kubaho twishimye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends