ikipe y’igihugu Amavubi ihereye mu mujyi wa Uyo mu gihugu cya Nigeria aho kuri uyu wa gatandatu biteganyijwe ko baraza gukina n’ikipe y’Igihugu ya Nigeri mu mukino w’umunsi wa Karindi wo gusaha itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
k’umugoroba washize nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoreye imyitozo yanyuma kuri Godswill Akpabio International Stadium n’ubundi ihereye mu mujyi wa Uyo baribuze gukiramo ukino wabo uyu munsi.
Amavubi ameze neza imyitozo yanyuma yarimeze neza nta mukinnyi ufite ikibazo mubajyanye n’amavubi ngo bariteguye guhanagana dore ko n’ubwo baheruka muri Nigeria bari bayitsindiyeyo ibitego 2-1, Captain wikipe y’igihugu Y’URWANDA amavubi Jdihad Bizimana yasabye abanyarwanda Bose n’ishuti z’urwand kubashyigikira ko baributange ibyo BAFITE byose kugirango barebe ko batsinda.
Nkuko Prezida wa FERWAFA Shema Frabrice yari yabibijeje yarabikoze yaba abaikinnyi abatoza n’abandi bose bari baberewemo ibirarane bamaze kwishyurwa nta muntu n’umwe uberewemo ibirarane, ubona ko ari bimwe mu bintu biri buze gutuma abasore b’Amavubi baza kwitwara neza.
U Rwanda ruhereye mu itsinda C aho muri iri tsinda k’umunsi w’ejo habaga indi mikino nk’aho ikipe y’igihugu ya South Africa yatsinze Lesotho ibitego 3-0, Bennin itsinda Zimbabwe 1-0, bivuze ko South Africa ifite amanota 16pt, Bennin ifite amanota 11pt, mu gihe Amavubi yahise ajya ku mwanya wa gatatu n’amanota 8pt, Nigeria 7tp, Lesotho 6pt, Zimbabwe niyo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 4pt gusa.

Amavubi aracakirana na Nigeri mu mukino w’umunsi wa 7 wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026
