Kuri uyu wa kane Ikipe y’Igihugu ya Algeria irakira Amavubi mu mukino wa gicuti uzaba saa 17:00(Constantine time) 18:00 (Kigali time) kuri Stade Chahid Hamlaoui iri mu mujyi wa Constantine muri icyo gihugu cya Algeria.
Uyu munsi amakipe yose yafashe indege yerekeza Aho azakinira uwo mukino mu rwego rwo kuwitegura neza. Umutoza wa Algeria Vladimir Petkovic yahisemo kuzakinisha abakinnyi b’ikipe ye ya mbere bayobowe na Riyard Mahrez umwe mu bakinnyi bafite izina rikomeye banyuze no mu ikipe ya Manchester City, n’umukino utegerejwe k’umunsi wejo ku wa kane uzatangira ku isaha 18h00 z’umugoroba. Mu gihe mu mukino wa kabiri wa gicuti uzaba tariki 09/06/2025 Umutoza wa Algeria yahisemo kuzakoresha yahisemo gukoresha Ikipe y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN izaba Kanama na Arab Cup izabera Qatar mu Kuboza uyu mwaka.
Ku ruhande rw’umutiza Adel Amrouche ari kwitegura imikino ibiri mu kwezi Kwa Cyenda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi azahuramo na Nigeria na Zimbabwe mu rwego rwo kureba ko yazageza yarabonye abanda bakinnyi bashya bazaza gufasha amavubi muri iyo mikino, Ukurikije urutonde rw’Abakinnyi yahamagaye hagaragayemo abakinnyi bashya bakina hanze y’u Rwanda.
Usibye Manishimwe wagarutse m’u Rwanda nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Algeria kubera ibihano iki gihu cyamufatiye, Smuel Gerete wanze kwitabira umwiherero w’ikipe y’Igihu Amavubi ntanatangaze impamvu hamwe na Mugenzi we Hakimu Sahabo wavuze ko akeneye ikiruhuko atazitabira.
Iyi mikino ya Gicuti izasiga yeretse umutoza w’Amavubi iyi mikino izamufasha by’umwihariko kureba urwego rw’abakinnyi bashya bagiye gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi, byumwihariko bikazatwereka kandi bikaduha n’ishusho y’ikipe tuzaba dufite mu minsi irimbere.
