Ku wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025, Ikipe ya APR Women Volleyball Club (APR WVC) yifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda zituye muri Nigeria, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye i Abuja, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo ba Ambasaderi bakorera muri Nigeria, abahagarariye amadini, inshuti z’u Rwanda ndetse n’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye (Loni). Cyari kigamije guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza gufasha abarokotse muri uru rugendo rw’ihangana n’ibihe bikomeye byo kwibuka.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Amb. Christophe Bazivamo, yatanze ubutumwa bwimbitse bugaruka ku mateka yaranze Jenoside, imvo n’imvano yayo, ndetse n’ingaruka yasize ku muryango Nyarwanda. Yagaragaje kandi uburyo u Rwanda rwahagurukiye kwiyubaka, rwubaka ubumwe n’ubwiyunge, anibutsa ko kwibuka bigomba kujyana no gukumira ibyaha bya Jenoside aho byaba biva hose.
Yasabye imiryango mpuzamahanga gukomeza kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kurwanya abacuruza urwango n’ubugizi bwa nabi, ndetse asaba ko hakomeza gusakwa ubutabera n’ukuri ku bikorwa byabaye, hagamijwe gusigasira amahoro n’umutekano mu karere.
Iki gikorwa cyabaye mu gihe APR WVC iri kwitabira irushanwa Nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, riri kubera i Abuja kuva tariki ya 1 kugeza kuya 14 Mata 2025. Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 16 aturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Muri iri rushanwa, APR WVC izasubira mu kibuga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Mata 2025, saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, aho izahura na VC La Loi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mukino wa 1/8 cy’irangiza. Mbere y’uko uyu mukino utangira, hazafatwa umunota wo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yo mu 1994.
Iki ni igikorwa cyuje icyubahiro cyerekana ko ikipe ya APR WVC, nubwo iri hanze y’igihugu, yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka, ndetse igashyigikira urugendo rw’igihugu rwo guharanira ko amateka mabi atazasubira ukundi.

APR WVC yifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda zituye muri Nigeria mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Amb. Bazivamo Christophe yakira abakinnyi ba APR WVC mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994






Amb. Bazivamo Christophe yasabye amahanga kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, no guharanira ukuri n’ubutabera




