Basketball Africa League (BAL), irushanwa rikomeye rya basketball ku mugabane wa Afurika, ryifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ryagaragaje ubutumwa bwuje ubumuntu n’icyizere cy’ejo hazaza heza.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa, BAL yavuze ko bifatanyije n’abaturage b’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yahitanye abarenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa.
“Twifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,” ni bwo butumwa BAL yasangije abamukurikira.
Bakomeje bagira bati:
“Mu gihe turi muri ibi bihe, twongereze imbaraga mu gushimangira ko twiyemeje ejo hazaza heza, no kumenya ko siporo ari urufunguzo mu guteza imbere ubumwe, imibereho n’iterambere ry’ubukungu.”
Iri rushanwa, rifite icyicaro muri Afurika y’Epfo, rifite ubufatanye n’u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB). U Rwanda rwamaze gusinyana na BAL amasezerano yo kwakira imikino y’iri rushanwa kugeza mu mwaka wa 2028 muri rwa rwego rwa “Visit Rwanda”.
Amasezerano ateganya ibi bikurikira: 2025: u Rwanda ruzakira imikino yo mu matsinda (Conference Games), 2026: u Rwanda ruzakira imikino ya nyuma (Finals), 2027: imikino yo mu matsinda, 2028: imikino ya nyuma nyuma y’amasezerano.
Uru rwego rushimangira umwanya w’u Rwanda nk’igihugu cyizewe mu kwakira ibikorwa bya siporo mpuzamahanga, kandi bigaragaza uko siporo ikoreshwa mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe, ubumuntu n’iterambere rirambye.

Imikino ya BAL ikinirwa muri Bike Arena
