Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > #Kwibuka31:Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mukino wa Basketball, riteganyijwe kuzaba hagati ya tariki 23-27 Mata 2025

#Kwibuka31:Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mukino wa Basketball, riteganyijwe kuzaba hagati ya tariki 23-27 Mata 2025

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, ryatangaje ko irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rizaba hagati ya tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Mata 2025.

Ni irushanwa ngarukamwaka rifite intego yo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rinakoreshwa nk’uburyo bwo gukangurira Abanyarwanda kwifatanya mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri siporo.

Mu mwaka ushize wa 2024, iri rushanwa ryabaye kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 20 Mata, aho ryegukanywe n’amakipe y’APR BBC mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’abagore, yombi agaragaza imbaraga n’ubwitange mu kibuga ubwo baryegukana.

FERWABA yatangaje ko amakipe azitabira irushanwa ry’uyu mwaka ndetse n’imigendekere yaryo yose bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Iri rushanwa ni urubuga rwiza rwo guhuza abakunzi ba Basketball, kwibuka amateka,abahoze mu mukino wa basketball bazize jenoside, no gushyigikira iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.

Iri rushanwa kandi ritegurwa na FERWABA ndetse ifatanyije na komite Olempike y’u Rwanda mu rwego rwo kwibuka abazizize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bigaha urubuga abakunzi basketball gusobanurirwa amateka,kwubuka abahoze baba muri uwo mukino wa basketball ndetse ni urubuga rwo kwimakaza ubumwe,ubudaheranwa maze twese tukimakaza umuco uzira amacakubiri tugakomeza kubaka u Rwanda twifuza twese dufatanyije nta numwe usigaye inyuma.Twibuke Twiyubaka.

Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mukino wa Basketball, riteganyijwe kuzaba hagati ya tariki 23-27 Mata 2025

Mu mwaka ushize wa 2024, iri rushanwa ryabaye kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 20 Mata, aho ryegukanywe n’amakipe y’APR BBC mu cyiciro cy’abagabo

Umwaka ushize wa 2024 ryegukanywe n’amakipe y’APR BBC mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’abagore

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *