Irushanwa mpuzamahanga rya Cricket ry’Abagore rizwi nka Kwibuka Women’s T20 Tournament, riba buri mwaka mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,kuri iyi nshuro ya 31 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryitezweho kwakira ibihugu byinshi mu 2025 kurusha uko byari bisanzwe.
Iri rushanwa riteganyijwe kubera ku kibuga cya Gahanga Cricket Stadium kuva tariki ya 2 Kamena kugeza kuya 15 Kamena 2025. Rizaba rifite umwihariko kuko hari amahirwe menshi ko rizitabirwa n’ibihugu 11, harimo n’ibyamaze kugaragaza ko bizaryitabira ku nshuro ya mbere.
Nk’uko byatangajwe na Emmanuel Byiringiro, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cricket Association (RCA), ubu ubutumire bwo kwitabira iri rushanwa bwamaze koherezwa mu bihugu 11. Yagize ati:
“Uyu mwaka turifuza ko iri rushanwa rizaba rinini, rifite ireme kandi rihuza ibihugu byinshi. Twamaze gutumira ibihugu 11 kandi hari amahirwe ko n’ibindi bishya byiyongeraho.”
Ibihugu byamaze gutumirwa ni:
Uganda (ifite igikombe giheruka), Kenya, Tanzania, Zimbabwe, Nigeria, Malawi, Botswana, Nepal, Brazil, Malaysia, ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Iri rushanwa rihuriza hamwe ikipe z’abagore za Cricket mu buryo bwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hifashishijwe siporo nk’inkingi yo kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubudaheranwa.
U Rwanda rumaze kwakira iri rushanwa inshuro nyinshi, rukunze kuryitwaramo neza. Kenya ifite amateka akomeye mu kwitwara neza muri iri rushanwa, dore ko ari yo yegukanye igikombe inshuro nyinshi. Uganda niyo iheruka kucyegukana mu 2024, mu gihe Zimbabwe yegukanye umwanya wa kabiri.
Iri rushanwa rikomeje kuba urubuga rukomeye rwo kwibuka mu buryo bwiyubashye, no guteza imbere Cricket y’abagore ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga,by’umwihariko u Rwanda rumaze kuryegukana inshuro imwe gusa. dukomeze kwibuka twiyubaka.
