Muri Real Madrid habyutse havugwa inkuru mbi mbere yo guhura na Atlético Madrid, kuko rutahizamu wayo Kylian Mbappé ashobora kutaza kugaragara muri uno mukino kubera ikibazo cy’imvune. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, uyu mukinnyi yagaragaye afite ububabare mu mavi, bituma atitabira imyitozo hamwe n’abandi bakinnyi ku munsi w’ejo.
Real Madrid ifite icyizere ko uyu mukinnyi azaboneka muri uyu mukino, ariko abaganga b’iyi kipe babanje gukora ibizamini by’ubuvuzi kugira ngo barebe uko ubuzima bwe buhagaze. Nubwo ububabare afite butaravugwaho rumwe, ni ngombwa kureba niba ashobora gukina nta ngaruka mbi zishobora kumubaho aramutse agiye mukaba byamuviramo ibazo byisumbuyeho.
Mbappé ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi muri Real Madrid, kandi kubura kwe byaba ari igihombo gikomeye cyane cyane ko Atlético Madrid ari ikipe ikomeye izaba ishaka kwihimura ku ntsinzi Real Madrid yayitsindiye mu mukino ubanza ubwo yatsindaga 2-1, bivuze ko uyu musore umaze iminsi abafasha cyane wabona ko amaze kumenyana na bagenzi be umusaruro utangiye kuba mwiza byaba ari igihombo gikomeye kuko uyu numwe mu mikino abagomba kwigaragarizamo ko ari umukinyi ukomeye.
Mu gihe Mbappé atazakina, Real Madrid izaba ibuze undi mukinnyi ukomeye, bikaba byiyongera kuri Dani Ceballos, Dani Carvajal na Éder Militão, basanzwe bafite imvune,ibi bishobora kutagira ingaruka nziza kuri Real Madrid kuko kutagira bano basore bose ugiye guhura n’ikipe ikomeye musanzwe muhangana n’igihombo gikomeye cyane.
Uyu mukino wa 1/4 cya UEFA Champions League utegerejwe n’abafana benshi, kuko ni imwe mu mikino ikomeye ihuza amakipe y’amakeba mu mujyi wa Madrid. Biracyategerejwe kureba niba Mbappé azaboneka cyangwa niba Real Madrid izahura n’iki kibazo gikomeye cyo kubura rutahizamu wayo w’ibanze,gusa Real Madrid yagiye igaragaza ko muri Champion League abakinnyi yaba ifite bose ikina kando igatsinda nukuza kureba ni umukino uteganyijwe kuba kumugoroba ku isaha 22:00pm aho Real Madrid iraba yagiye gusura Atheltico Madrid,umukino ubanza byari 2-1.

Kylian Mbappé ashobora kutaza gukina umukino wa 1/4 cya UEFA Champion League

Kylian Mbappé yagize ikibazo cy’imvune mu ivi abaganga babyutse bamukorera ibizamini
