Kylian Mbappé yahuye n’abafana b’ikipe yaguze mucyiciro cya kabiri mubufaransa, bamusaba kutayihindura ‘igikinisho cye’

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé ukinira ikipe ya real Madrid yo muri esipanye, uheruka  kugura ikipe ya Stade Malherbe Caen yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa, yahuye n’abafana bayo nyuma y’uko bagaragaje impungenge ku cyerekezo cy’iyi kipe dore ko itamerewe neza muburyo bwumusaruro wo mukibuga.

Mbappé yaguze imigabane 70% muri Stade Malherbe Caen mu mwaka ushize 2024, ahita afata icyemezo cyo kwirukana umutoza wayitozaga, ashyiraho undi ufite inshingano zo kuzahura ikipe yari mu bihe bikomeye. Gusa icyo cyemezo cye cyo kwirukana umutoza nticyatanze umusaruro, kuko ikipe ikomeje gutakaza imikino myinshi kurubu ikaba imaze imikino 10 yikurikiranya idatsinda.

Mu gihe Shampiyona igeze ku Munsi wa 23, Stade Malherbe Caen iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 15, ibintu bishobora kuyiviramo kumanuka mu Cyiciro cya Gatatu bwa mbere mu myaka 41 ishize itamanuka muricyo cyiciro. Abafana bakomeje kubona ko nta mpinduka nziza ziri kubaho, bagaragaza impungenge ko Mbappé yaba afata iyi kipe nk’igikinisho cye, aho gukorana ubushishozi mu guhindura imitegekere yayo.

Mu mikino iheruka, abafana bitwaje ibyapa byamagana uburyo Mbappé ari kuyobora ikipe, bamusaba ko yareka gufata ibyemezo byihuse bidafite ingamba zifatika ahubwo akitonda .

Mbappé Nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego bitatu wenyine ari kumwe na Real Madrid muri champion league,  yahise yerekeza mu Bufaransa, aho yagiranye ibiganiro n’abafana, abakinnyi ndetse n’abatoza ba Stade Malherbe Caen abereye umuyobozi baganira kuhaza hiyi kipe kugirango itazisanga yamanutse mucyiciro cya gatatu.

Nubwo hari impaka ku miyoborere ye, Mbappé yasabye abafana kumwizera, avuga ko afite gahunda yo gukomeza gushora imari mu ikipe kugira ngo izamuke mu Cyiciro cya Mbere. Ariko abafana basabye ko yahindura imikorere, akagabanya kwivanga mu byemezo bya tekiniki nko kwirukana abatoza atabanje kugisha inama kandi ikibazo atariho kiri nibindi byemeze muri rusange.

Iyi kipe ya Mbappé Stade Malherbe Caen nitsindwa imikino iri imbere, ishobora kwerekeza mu Cyiciro cya Gatatu, icyemezo cyaba gikomeye cyane ku bakinnyi, abafana ndetse n’ubuyobozi bushya buyobowe na Mbappé cyo kwisanga mucyiciro cya gatatu mugihugu cyubufaransa.

Kylian Mbappé yageze mu Bufaransa aho aje kuganira nabakunzi ndetse nabakinyi bikipe ye

Kylian Mbappé yahuye nabafana bikipe ye baganira kubabazo biri muri kipe

Stade Malherbe Caen iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bufaransa

ikipe ya bato ya Stade Malherbe Caen

Intsinzi yabaye inzo kuri Stade Malherbe Caen ya Kylian Mbappé

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends