Lagos niwo mujyi ubamo urujya n’uruza rwinshi muri afurika rusaba aba Polisi igihe kinini bakumira impanuka zo mu muhanda

Umujyi wa lagos muri Nigeria ugaragazwa nk’umujyi wa mbere muri afurika mu mijyi y’ibihugu bitandukanye byo kuri uyu muhabane wa afurika ibamo abagenzi benshi bamara igihe kinini mu muhanda binatwara abashinzwe umutekano wo mu muhanda hakumirwa impanuka zibera mu muhanda.

Ni imijyi yiganjemo iyo mu bihugu bifite ubunini binahura n’ubwinshi bw’ababituye nka Nigeria iza ku mwanya wa mbere aha ni nayo iri ku mwanya wa mbere w’ibihugu bituwe cyane muri afurika ibihugu nka Kenya n’ibindi.

Umujyo wa Lagos wo muri Nigeria ubanza ku mwanya wa mbere ukurikiwe n’umujyi wa Nairobi nawo ubamo urujya n’uruza rw’abantu barimo n’abanyamahanga cyane abakoresha ibinyabiziga mu mihanda ya Nairobi.

Cairo mu Misiri niwo mujyi wa gatatu muri iyi mijyi aho nawo ibikorwaremezo bihuza abantu benshi ndetse n’ibice nyaburanga bikurura abantu cyane haba ibishingiye ku myemerere kubera amateka y’iki gihugu n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Pretoria aha ho ni muri afurika y’epfo igihugu nacyo kiri mu bihugu bifite ubukerarugendo buteye imbere aho naho hari mu hagendwa muri afurika n’abantu batandukanye bituma imikorere y’abakoresha imihanda yaho bakenera kuyoborwa n’abashinzwe umutekano mu muhanda.

Alexandria niwo mujyi wa gatanu mu ishyirwa imbere muri iki kiciro nawo ukaba uwo mu Misiri, igihugu kigendwa cyane nk’uko bigaragara kuri uru rutonde kubera imijyi yacyo myinshi ihagaragara igera kuri ibiri bigaragaza urwego rw’ubukungu bwacyo dore ko uko ibihugu bigendwa ari nako iterambere ryiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends