Leta Yatangiye Gusana Inzu n’Amashuri byangijwe n’Ibisasu bya FARDC

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yatangije ibikorwa byo gusana inzu 293 n’amashuri arindwi byangijwe n’amasasu yarashwe mu Rwanda n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku wa 27 Mutarama 2025, ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma.

Ibi bisasu byahitanye abantu 16, bikomeretsa abandi 161 ndetse binangiza inzu 293 n’amashuri arindwi. Mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Mbugangari, hagaragaye izangiritse ku kigero kinini, aho inzu 10 zasenyutse burundu, izigera kuri 245 zangijwe isakaro, naho 38 zangirika cyane ibisenge, inzugi n’amabati.

Ku wa 22 Gashyantare 2025, MINEMA yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo gusana inzu n’amashuri byangijwe n’ibi bisasu. Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti, yatangaje ko Leta yashyizeho ingengo y’imari ya miliyoni 527 Frw, aho miliyoni 35 Frw zigenewe gusana amashuri, miliyoni 400 Frw zigenewe gusana inzu z’abaturage, naho asigaye akazifashishwa mu gusana ibikorwaremezo byangijwe birimo amazi n’umuriro w’amashanyarazi. Yagize ati: “Turifuza ko ubuzima busubira kuba bwiza nk’uko bwahoze ndetse bukarushaho kuba bwiza. Leta y’u Rwanda yakomeje kwita ku baturage, ibahungisha ndetse ibaha ubufasha, none ubu igiye kubasanira inzu zabo.”

Abaturage bagizweho ingaruka n’ibi bitero bashimye Leta y’u Rwanda uburyo yabitayeho kuva ku munsi wa mbere ibi bisasu byagwa. Dusabimana Donatha, umwe mu baturage bangirijwe inzu, yavuze ko igisasu cyinjiye mu gisenge cy’inzu ye kigahita kimena imbere, ariko Leta ikaba yaramufashije kuva icyo gihe. Ati: “Turashimira cyane Leta kuko batwitayeho, baradukodeshereza, baduha n’ubufasha none bagiye no kunsanira inzu yanjye.”

Ku ruhande rw’amashuri, Umuyobozi w’Ishuri ry’Umubano, Ngizwenimana Thomas, yavuze ko ibisasu byaguye aho bigatuma ibikoresho byinshi byangirika, ariko ubu bakaba bagiye kongera gukoresha ibyumba by’amashuri byasanwe, bikazafasha abana kwiga neza. Ati: “Hano haguye ibisasu bitanu byangiza amabati, intebe zirangirika ariko kuba bagiye kubasanira biratuma abana bongera bige neza ahantu heza.”

Biteganyijwe ko imirimo yo gusana izo nzu n’amashuri izamara amezi atatu, igatwara ingengo y’imari ya miliyoni 527 Frw, hagamijwe kugarura ubuzima busanzwe mu bice byazahajwe n’ibi bitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends