Biteganyijwe ko amasezerano ya Lionel Messi muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azarangira muri uyu mwaka w’imikino wa 2025. Nubwo benshi bakekaga ko ashobora gusezera ruhago, uyu mukinnyi w’imyaka 37 aracyafite inzozi zo gukomeza gukina umupira w’amaguru.
Messi, numwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ya ruhagoabenshi ntibatinya kuvuga ko ariwe nomero y amber k’u isi kuva umupira w’amaguru watangira gukinwa, yagiriye ibihe byiza muri FC Barcelona, aho yayifashije gutwara ibikombe byinshi no kugera ku rwego rwo hejuru ku giti cye,aho yagiye yegukana ibihembo byinshi bigeye bitandukanye.
Muri Kanama 2021, yavuye muri FC Barcelona ajya muri Paris Saint-Germain (PSG) yo mu igihugucy’ubufaransa kubera ibibazo by’ubukungu iyi kipe yari ifite, byatumye idashobora kumwongera amasezerano. Uretse ibyo bibazo, Barcelona yari yanatangiye imishinga yo kuvugurura ikibuga cyayo, Camp Nou.
Nubwo Messi yageze muri PSG afite intego yo gukomeza gutwara ibikombe, ntabwo yigeze ahirwa nk’uko benshi babitekerezaga. Nyuma y’imyaka ibiri muri iyo kipe yo mu Bufaransa, yahisemo kujya muri Inter Miami mu 2023, aho akomeje kwigaragaza nk’umukinnyi ukomeye.
Gusa, biravugwa ko Messi ashobora gusubira muri FC Barcelona. Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Alex Candal, we ubwe yaganiriye na Messi, amubwira ko afite intego yo kongera gukinira Barcelona.
Ati: “Ntabwo nava mu mupira w’amaguru ntakiniye kuri stade nshya ya Camp Nou.”kubera ko ubwo aheruka yo bari batarayivugurura.
Aya magambo ya Messi agaragaza ko afite ubushake bwo kugaruka muri Barcelona, cyane ko iyi kipe iri kuvugurura stade yayo mu buryo bugezweho.
Messi, wakiniye FC Barcelona imikino 778, yayitsindiye ibitego 672 ndetse atanga imipira ivamo ibitego 269. Ni we mukinnyi ufite Ballon d’Or nyinshi, aho amaze kwegukana umunani. Ikindi kintu cyatumye uyu mugabo afatwa nk’Intwari y’umupira w’amaguru k’isi n’igikombe cy’isi yatwaranye n’ikipe y’igihugu ya arijantine 2022 batsinze ubufaransa kuri penalite nyuma y’uko umukino warangiye banganya,ibyo bahise bituma ashyiramo itandukaniro hagatiye na mugenzi we bahora bahanye Cristiano Ronaldo kubera ko ntago aratwara iki gikombe narimwe.
Muri rusange, Messi yagejeje FC Barcelona ku bihe byiza, ayifasha gutwara ibikombe 34, birimo 10 bya La Liga na bine bya UEFA Champions League.
Mu gihe amasezerano ye muri Inter Miami agana ku musozo, abafana ba Barcelona bishimiye aya makuru, kuko bishoboka ko bazongera kubona umunyabigwi wabo akinira iyi kipe bwa nyuma mbere yo gusezera ruhago.
Gusa aya makuru ikipe ya fc Barcelona ntacyo irayatangazaho ibyo kuba bagarura uyu munyabigwi wabo babaheshe ibikombe byinshi bigeye bitandukanye,andi makuru ahari aravuga ko nyma yuko undi mukinyi bagiranye ibihe byiza muri kipe utatinya no kuvuga ko ibyo uyu mugabo yagezeho abifitemo uruhare rwinshi bitewe nimipira yamuhaga yo gutsina ntawundi ni Neymar nawe nyuma yuko atandukanye n’ikipe ya al hilal yo muri soud arabia yakiniraga biravugwa ko nawe ashobora kugaruka mur Fc Barcelona.
Biteganyijwe ko Lionel Messi azasoza amasezerano ye muri Inter Miam uyu mwaka w’imikino nurangira ntayandi masezerano azangera muriyi kipe,ese koko byashoboka ko Neymar na messi bongera guhurira muri Fc Balcelona,nugutegereza tukareba gusa amakuru ahari nuko bishoboka cyane na Fc Balcelone yagiye igaragaza cyane ko ishaka konjyera kubagarura camp nou mbere y’uko basoza gukina umupira w’amaguru.

numwe muba bakinyi bahesheje fc barcelona ibikombe byinshi

yatwaye ballondor 8 bimugira umukinnyi wambere ku Isi

niwe mukinyi watwaye byose yakiniye ku Isi

Camp Nou imirimo yo kuyivugurura igeze kure