Bwambere mumateka ikipe ya Newcastle United yanditse amateka nyuma yo kwegukana igikombe cya Carabao Cup yaherukaga gutwara muri 1953, itsinze Liverpool ibitego 2-1 mu mukino wari ukomeye wabereye kuri stade nkuru y’igihugu y’abongereza Wembley.
Newcastle, yari yaritwaye neza muri iri rushanwa kuva ryatangira, yagaragaje imbaraga nyinshi muri uyu mukino, aho yatsindiwe ibitego na Dan Burn ndetse na Alexander Isak. Dan Burn yafunguye amazamu ku munota wa 46, atsindira Newcastle igitego cya mbere n’umutwe nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri. Iki gitego cyahaye icyizere Newcastle, kuko byayihaye imbaraga zo gukomeza gusatira bikomeye ishaka igitego cya kabiri.
Ku munota wa 53, Alexander Isak yongeye gutsindira Newcastle igitego cya kabiri, nyuma yo kwinjirira ba myugariro ba Liverpool maze aroba umunyezamu Alisson Becker. Iki gitego cyatumye Liverpool irushaho kujya ku gitutu, ishaka uko yakwisubiza umukino gusa byakomeje kubagora kuko wabonaga ikipe ya Newcastle yaje yiteguye neza yakaniye kuba yakwegukana iki gikombe.
Liverpool ntiyorohewe n’uburyo bw’imikinire ya Newcastle, ariko yakomeje kwihagararaho ishaka uko yakwishyura. Muri iyi minota y’inyongera ikomeza gusatira ndetse igenda ikora impinduka nyinshi, maze Federico Chiesa yaboneye Liverpool igitego cy’impozamarira ku mupira mwiza yahawe na Dominik Szoboszlai k’umunota 96 habura iminota ibiri ngo iminota umunani yari yongeweho ngo irangire. Icyakora, iki gitego nticyahagije kuko iminota yari yashize, bituma Newcastle United itwara igikombe cya Carabao Cup yaherukaga mumyaka 70.
Iyi ntsinzi ni amateka akomeye kuri Newcastle United, kuko iki gikombe ari kimwe mu bikomeye yegukanye nyuma y’imyaka myinshi itari ifite igikombe kinini. Abafana b’iyi kipe bizihiwe cyane, mu gihe Liverpool igomba gukomeza guhatanira ibindi bikombe biri imbere.
Liverpool icyi n’icyumweru cyayibereye cyibi cyane kuko nyuma yo gusezererwa na PSG muri Champion League iyisanze m’urugo,none yongeye gutakaza igikombe itsinzwe na Newcastle 2-1,bivuze ko ibuze ibikombe bibiri mu cyumweru cyimwe ibi ubona ko Atari byiza kuri ino kipe ya Liverpool wabonaga ko arimwe mumakipe yahagabwa amahirwe yo kwitwara neza muri uno mwaka w’imikino,icyo isagaranye n’igikombe cya shampiyona ho ifite amahirwe menshi yo kuyegukana kuko irusha Arsenal amanota 13.ese Liverpool umusruro yari yiteze muri uno mwaka byaba biri kugenda byanga? Umutoza Arne Slot byaba bitangiye kumugendekera gute?nugutegereza tukareba uko imikino irimbere iri bubyitwaremo.

Newcastlle yongeye gutwara igikombe nyuma y’imyaka 70

Newcastle yegukanye Carabao Cup itsinze Liverpool 2-1

Livepool itakaje ibikombe 2 mu cyumweru kimwe