Liverpool yegukanye igikombe cya 20 cya Premier League nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur ibitego 5-1

Byari byitezwe ko Liverpool niramuka itsinzi uyu munsi irahita yegukana igikombeĀ  niko byaje kugenda Ikipe ya Liverpool yakoze amateka kuri iki Cyumweru nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur ibitego 5-1 mu mukino w’umunsi wa 33 wa shampiyona y’u Bwongereza (Premier League), ihita yegukana igikombe cya 20 mu mateka yayo ihita ifata ikipe ya Manchester United nayo ifite ibikombe 20

Uyu mukino Ā wari utegerejwe n’abantu benshi wabereye kuri Anfield Saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri icyi cy’umweru tariki ya 27 Mata 2025, aho aho Liverpool yasabwaga inota rimwe gusa ubundi igahita yegukana igikombe yaje kubikora irenzaho ibona amanota atatu yose imbumbe. Tottenham yinjiye m’umukino maze ifungura amazamu k’umunota wa 12, ku gitego cya Dominic Solanke wari ahawe umupira na James Madison.

Gusa Liverpool ntiyatinze kucyishyura kuko k’umunota wa Ā 16, Luis Diaz yishyurira Liverpool igitego cya mbere ku mupira yahawe na Dominic Szoboszlai. Liverpool yahise yinjira m’umukino neza cyane ikomeza kuwuyobora, maze ntibyatinze ku munota wa 24 Alexis Mac Allister atsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe wa Rayan Gravenberch.

Iyi kipe itozwa na Arne Slot yakomeje gusatira maze ubona ko ariyoĀ  yihariye umukino cyane kuko ntago byatinze cyane kuko k’umunota wa 34 Cody Gakpo, ahawe umupira na Dominic Szoboszlai aba atsindiye Liverpool igitego cya 3. Ā Ibyo ntago byaje kurangirira ahaongaho kuko Mohamed Salah yaje gushyiramo igitego cya 4.

Liverpool yegukanye igikombe cya Premier League hakiri imikino ine ngo shampiyona irangire, kuko ubu iri imbere ya Arsenal n’amanota 15. Kandi amanota 15 irusha Arsenal ntago yayakuramo kuko basigaye gukinira amanota 12 gusa, Liverpool ikaba byarangiye yegukanye igikombe cya 20 aho ubungubu yahise ikuraho agahigo kari gafitwe na Manchester United yarisanganywe ibikombe 20.

Arne Slot yakoze amateka yo kuba yaraje muri Liverpool akaba ahise atwara igimbe cya shampiyona cye cya mbere k’umwaka we wa mbere, abasore nka ba Muhamed Salah bagiye bagira uruhare rukomeye mu kwegukana igikombe cy’uyu mwaka aho yagize uruhare rutaziguye ari nayo mpamvu yongorewe n’amasezerano.

Liverpool yegukanye igikombe cya 20 cya Premier League nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur

Muhamed Salah umwe mu bagabo bagize uruhare rukomeye cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends