Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Loni Yatekerezaga Gusubiza Ingabo za MONUSCO muri Kivu y’Amajyepfo nyuma yo Kugenda Kwayo

Loni Yatekerezaga Gusubiza Ingabo za MONUSCO muri Kivu y’Amajyepfo nyuma yo Kugenda Kwayo

Mu rwego rwo kugabanya ingabo za Loni (MONUSCO) muri RDC, muri Mata 2024, ingabo zavuye muri Kivu y’Amajyepfo, hagendewe ku masezerano hagati ya Loni n’ubuyobozi bwa RDC. Byari biteganyijwe ko n’ingabo zari muri Kivu y’Amajyaruguru zatashye muri uwo mwaka.

Icyakora, ubwo abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bakomezaga kwigarurira ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru, ubuyobozi bwa RDC bwemereye MONUSCO kuguma muri iyi ntara, aho ibikorwa byayo byagumye gukomeza. Mbere yo kuva muri Kivu y’Amajyepfo, ingengo y’imari y’ubutumwa bwa MONUSCO muri RDC yari miliyoni 918,4$, ariko nyuma yo kugenda kwayo, yagabanutse ikagera kuri miliyoni 145,8$.

Loni yohereje impuguke muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zigenzure niba umutekano warateye imbere nyuma yo kuvayo kwa MONUSCO. Raporo y’izi mpuguke yagombaga kugenderwaho mu kwemeza niba ingabo zasubizwayo cyangwa ibikorwa byo kuzicyura byakomereza muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ku wa 1 Mata 2025, Bessolé René Bagoro, umwe mu mpuguke zoherejwe, yagejeje ku kanama ka Loni k’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko umutekano ukomeje guhungabana kandi ko MONUSCO igikenewe. Yavuze ko bikwiye ko iyi misiyo isubira muri Kivu y’Amajyepfo, agaragaza ko ubushakashatsi bwakorewe i Bukavu mu mwaka ushize bwemeje ko igenda ryayo ritagize impinduka nziza ku mutekano w’akarere.

MONUSCO yatangiye mu 1999 yitwa MONUC, ifite inshingano zo kugarura amahoro muri RDC. Nubwo ifite ingabo zirenga 11,000 n’impuguke mu bya gisirikare 600, iyi misiyo ni imwe mu zashowemo amafaranga menshi ariko ntitange umusaruro witezwe. Muri iki gihe, imitwe yitwaje intwaro muri RDC yarushijeho kwiyongera, ikaba irenga 200, ibintu byateye impaka ku kamaro kayo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *