Luis Diaz wakiniraga Liverpool yamaze gushyira umuko kumasezerano muri Bayern Munich Azamugeza muri 2029

Umunya-Colombia Luiz Diaz wakiniraga Liverpool yerekeje muri Bayern Munich aho yaguzwe agera kuri miliyoni €75, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ine.

Nyuma y’uko Luiz Diaz asabye liverpool ko yamwonjyerera amasezerano ndetse ikamwonjyerera n’umushahara, Liverpool imubwira ko nta gahunda bafite yo kumwonjyerera umushahara, uyu musore warushigaje amasezerano y’imyaka ibiri yasabye iyi kipe ko yamurekura maze akajya aho bazamuha ibyo yifuza.

Ikipe ya FC Barcelona ndetse na FC Bayern Munich namwe mu kaipe akomeye yifuzaga uno musore gusa ikipe ya FC Barcelona iza kugongwa n’uko igiciro cyuyu musore cyari hejuru, birangira ikipe ya FC Bayern Munich ariyo isagaranye amahirwe menshi yo kwegukana uno musore dore ko yamuhaga n’amafaranga yifuzaga.

Ubusanzwe Luiz Diaz muri Liverpool yahembwaga ibihumbi 50 by’amapawundi ku cyumweru, uyu musore yasabaga Liverpool ko yayazamura akera kubihumbi 250, gusa byaje kurangira ino kipe imubwiye ko itayamuha. Bayern Munich yemeye konjyerera Miliyoni 10 kumushara uyu musore yarasanzwe ahembwa ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends