M23 yashyizeho abayobozi ba kivu y’amajyaruguru.

Nyuma yo gufata Umujyi wa Goma, Umutwe wa M23 watangaje abayobozi bashya b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Itangazo ryashyizweho umukono na Corneille Nangaa Yobeluo, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, ryemeje ko Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri mushya, Manzi Ngarambe Willy aba Visi Guverineri ushinzwe Politiki, Ubutegetsi n’Ubutabera, naho Amani Bahati Shaddrak agirwa Visi Guverineri ushinzwe Ubukungu n’Iterambere.

Ubu buyobozi bushya bwatangajwe nyuma y’uko ku wa 27 Mutarama 2025, M23 yari yatangaje ko yafashe Umujyi wa Goma, ndetse n’ibindi bice bitandukanye birimo Santere ya Minova muri Teritwari ya Kalehe na Sake.

Bahati Musanga Joseph yasimbuye Gen Maj Peter Cirimwami, wayoboraga Kivu y’Amajyaruguru ariko akaba yaraguye ku rugamba ubwo FARDC yari ihanganye na M23. Uyu musirikare yari azwiho guhuza FARDC n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.

Mbere y’itangazwa ry’ubuyobozi bushya na M23, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yari yashinze Maj. Gen. Evariste Somo Kakule kuyobora iyo ntara, amusimbuza Cirimwami ku wa 28 Mutarama 2025.

Muri iki gihe, AFC/M23 igenzura igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, harimo Umujyi wa Goma, Minova, Sake n’utundi duce dutandukanye.

Bahati Musanga Joseph
Manzi Ngarambe Willy
Amani Bahati Shaddrak

Join us our whatsapp channel for more updates 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends