Malariya n’indwara ikomeje kwibasira abaturage mu Rwanda.

Nubwo malariya ikomeje kuba ikibazo gikomeye mu Rwanda cyane cyane mu turere two mu burasira zuba bufite ibidukikije n ‘ikirere cyorohereza imibu.Nubwo igihugu cyashyizeho ingamba nyinshi zo kurwanya imibu itera malariya ntibikuraho ko abantu bakibasirwa niyo ndwara muduce dutandukanye tw’igihugu.

Malariya n’indwara iterwa n’agakoko kitwa parasimodiyamu( plasmodium)gaterwa n’umubu w’igitsina gore witwa anofere(anopheles),iyo ukurumye wandura marariya. Iyi ndwara ikunze kwibasira ibice bituye muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara nka Nigeriya, congo DRC, Mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu.

Umubu w’ingore itera malariya ukanayikwira kwiza ,igihe urumye umuntu urwaye marariya mugahita ugenda ukaruma undi muntu wari muzima.Marariya ikunze kwibasira cyane abana , abagore batwite ndetse nabageze muzabukuru.

Hari ibimenyetso bikunze kigaragara iyo umuntu yanduye marariya,usanga afite umuriro mwinshi, kuribwa umutwe ,gucika inege,kuruka ,kuribwa mungingi,kudasinzira neza no kuribwa munda.Birashoboka cyane ko marariya yageza umuntu kurupfu,nkiyo itinze kuvurwa ,igihe yafashe umwana cyangwa ku mugore utwite.

kwirinda marariya birashoboka cyane ,dore Ko n’igihugu cyacu cyafashe iyambere mu kuyirwanya . Turashishikariza buri wese kurara munzitira mibu ikoranye umuti, gukoresha imiti yo kurwanya imibu munzu no hanze, gifunga inzugi n ‘amadirishya bwije, tikihutira kw ‘amuganga igihe ubona ibimenyetso bya yo.

Muganga asaba ko umuntu wivuje marariya afata imiti yose akurikije imiti yose nkuko ya yandikiwe na muganga, nayirekere mbere yigihe cyangwa ngo arenze urugero.iyo umuntu ahagaritse kunnywa imiti igihe kitaragera agakoko gatera marariya gashobora gusigara mu mubiri ,bigatera indwara kuba yakongera kungaruka cyangwa ikaza ikomeye kurushaho.Ningombwa kunywa imiti kugihe, mu rugero rwagenwe kandi akarangiza dose yose nkuko muganga yabitegetse. Ibi bituma aga koko gacika burundu, bikarinda kwandura bundi bushya no gukwirakwiza indwara muvandi.

Urwanda ruri mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa sahara bikunze kwibasirwa cyane ariko rushyiraho ingamba zo kurwanya iyo marariya rutanga inzitira mibu mu baturage ndetse bakanashishikarizwa kujya kwivuza hakiri kare .Abaturage barigishwa baka nahugurwa. Kwirinda biruta kwivuza tubigire ibyacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends