Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Mama Mukura, Umufana Ukomeye wa Mukura VS n’Amavubi, Arwariye mu Bitaro

Mama Mukura, Umufana Ukomeye wa Mukura VS n’Amavubi, Arwariye mu Bitaro

Mukanemeye Madeleine, uzwi nka Mama Mukura, ni  umufana ukomeye wa Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye, n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, arwariye mu Bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye. Uyu mukecuru w’imyaka 103 y’amavuko, wo mu Murenge wa Save i Gisagara, azwiho kudasiba imikino ya Mukura VS igihe cyose afite ubushobozi bwo kugera kuri stade,ndetse akunda no kugaragara kuri sitade iyo Amavubi ari gukina yambaye imyenda y’ikipe y’igihugu ndetse yisiza n’amarangi.

Amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, avuga ko Mama Mukura yajyanywe mu bitaro ku munsi w’ejo kubera uburwayi butatangajwe mu buryo burambuye. Yagize ati: “Ararwaye. Arwariye mu Bitaro bya Kabutare.”

Gatera yongeyeho ko ubuyobozi bwa Mukura VS buri gutegura kumusura kugira ngo burebe uko ameze, bamenye ibikenewe, ndetse barebe niba hari ubufasha ikipe yamutanga. “Mukura VS ni umuryango, kandi asanzwe ari umukunzi ukomeye w’ikipe yacu ndetse n’Ikipe y’Igihugu.”

Mukanemeye yavukiye mu Mudugudu wa Kabitoki, mu Kagari ka Munazi, mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo mu 1922. Yagize ubuzima burangwa n’ukunda siporo kuva akiri umwana muto. Yize amashuri abanza ariko aza kuyacikiriza mu mwaka wa gatatu ajya gutekera ababikira i Kibeho.

Mu 1963, ubwo Mukura VS yashingwaga, yamenye ayo makuru maze atangira kuyikurikira no kujya yitabira imikino yayo kugeza n’uyu munsi acyitabira imikino yayo  . Uyu mukecuru yavuze ko yakuze akunda umupira w’amaguru ndetse yajyaga awukina mu bwana bwe. Yigeze no kujya kureba imikino yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa,nibintu yakuze we yiyumva ko akunda umupira w’amaguru kuzeza naho agira Imyaka 100 akijya kuri sitade kureba umupira.

Nubwo Mukura VS ari yo kipe afana cyane, akurikirana n’Ikipe y’Igihugu Amavubi binyuze kuri radiyo cyangwa se nabwo yaba afite imbaraga akajya kuri stade,muribuka ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yamusuraga iwe murugo aho atuye Gisagara nibimwe mubintu byerekanye ko uno mukecuru akunzwe cyane byateye nabenshi kumumenya nk’umwe muba cyecuru bakunda umupira w’amaguru . Abantu benshi bategereje amakuru mashya ku buzima bwe, cyane ko ari umwe mu bafana b’ibihe byose ba Mukura VS ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.Nukumwifuriza gukira vuba.

Ubwo mama mukuru yari kuri sitade yaje gufana Amavubi

Ubwo mama mukura yari kumwe na Rwarutabura

Ubwo Mama Mukura yifotozanyaga na Hakim Sahabo ukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi

Mukanameye “Mama Mukura” ahobera myugariro w’Amavubi, Niyigena Clement, ubwo Ikipe y’Igihugu ya U-23 yari yamusuye muri 2022

Mu 2022, Amavubi U-23 yasuye Mama Mukura aho atuye i Save muri Gisagara

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *