MAMADOU SY rutahizamu wa APR FC yasezeye ajya mu ikipe nshya.

uzwi cyane nka rutahizamu wa APR FC, Mamadou sy ari munzira yerekeza mu ikipe nshya ya GFK TIKVESH ikina mu kiciro cya mbere muri Macedonia.ikinyamakuru cyitwa Exclusive Sports cyatangaje ibiganiro hagati y’amakipeyombi babyumvikanyeho, azagenda muruku kwa mbere.Mamadoun Sy usanzwe uzwi cyane nka rutahizamu wa APR FC,yakiniye ikipe y’igihugu Mourtania yageze muri APR fc mu mpeshyi y’umwaka ushize aho yari avuye muri Nouakchottking yi wabo.

Uyu mukinnyi akimara kugera mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC, ntago yatanze umusaruro nkuko byari byitezwe,doreko yatsinze ibitego 2 gusa mu shapiyona.

Nubundi aya makuru aje nyuma yuko uyu mukinyi yari yarasabye gutandukana ni ikipe ya APR FC, bijyanye nuko yavugaga ko atabona umwanya wo kwisanzura ngo akine neza. GFK Tikvesh ishaka uyu mukinnyi warumaze igihe akinira APR FC, isanzwe ikina muri Shapiyona ya Macedonia ahokuru ubu iri kumwanya wa 9 muri Shapiyona yaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends