Manchester City irateganya kubaka ikibumbano cya Kevin De Bruyne imbere y’ikibuga cyayo cya Etihad Stadium,ibi byatangajwe nyuma y’uko uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi atangaje ko agiye gutandukana na Manchester City mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2024/25. Pep Guardiola, umutoza wa Manchester City nyuma y’uko uno musore avuze ko atazakomezanyanya n’yikipe, yavuze ko yumva yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibumbano cyubakwe, kimenyekanishe uruhare rw’uyu mukinnyi w’ikirenga mu mateka y’iyi kipe ya Manchester city dore ko arumwe mu basore bagiriye ibihe byiza Etihad stadium.
Kevin De Bruyne, umukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko, akaba amaze imyaka icumi muri Manchester City, yageze muri iyi kipe mu 2015 avuye muri VfL Wolfsburg yo mu Budage. Muri iyo myaka yose, De Bruyne yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu guhesha Manchester City ibikombe byinshi by’umwihariko numwe mu basore bagaragaje ubuhanga mu kibuga hagati. Yatwaye ibikombe bitandatu bya Shampiyona y’u Bwongereza, ibintu bitari byoroshye gukorera ikipe nka Manchester City. Ni umukinnyi wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka inshuro ebyiri (2019/20 na 2021/22), ndetse mu gihe cyose yari muri iyi kipe, yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kubaka imikinire y’ikipe no gufasha abandi bakinnyi kwigaragaza.
Kevin De Bruyne yabaye intangarugero muri Manchester City yariyitwaye mu mamateka yayo, yafashije iyi kipe gutwara ibikombe byinshi birimo kimwe cya Champions League akaba nabwo bwa mbere manchester, bibiri bya FA Cup, bitanu bya Carabao Cup, bitatu bya Super Cup, ndetse n’ikindi kimwe cya FIFA Club World Cup. Uko imyaka yagiye ishira, yagiye agira uruhare rukomeye mu gutsinda imikino, ndetse no mu gufasha ikipe gutera imbere ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mukinnyi w’ikirangirire kandi yabaye intangarugero mu gukina muri Premier League, aho yagaragaje ubuhanga bwihariye mu gutsinda imipira atereye kure, gutanga imipira y’ibitego myinshi cyane, ndetse no kuyobora umukino. Ni impamvu Pep Guardiola avuga ko yifuza ko ikibumbano cya De Bruyne cyubakwa kugira ngo kibe ikimenyetso cy’igihe kinini cy’umusanzu w’uyu mukinnyi w’ikirenga muri Manchester City, ndetse no gukomeza kumushimira ku mwihariko we mu mateka y’iyi kipe.
Nubwo Kevin De Bruyne agiye gutandukana na Manchester City, amateka ye azahora yibukwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru, ndetse no ku isi yose, cyane ko yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya Premier League ndetse no ku isi muri rusange,haracyibazwa aho azerekeza amakuru aramerekeza mu USA.

Manchester City Igiye Kubaka Ikibumbano cya Kevin De Bruyne imbere ya Etihad Stadium

Kevin De Bruyne asigaje amezi abairi gusa muri manchester city

Kevin De Bruyne agiye kubakirwa ikibumba imbere ya Etihad Stadium