Manchester United yabwiye Umutoza wayo Rúben Amorim ko naramuka atsinzwe na Chelsea bazahita bamwirukana

Ikipe ya Manchester United yateze umutoza wayo Rúben Amorim umukino uzahuza Manchester United na Chelsea muri wekendi ko niramuka imutsize bazahita bamwereka umuryango.

Nyuma y’uko Rúben Amorim akomeje kwitwara nabi cyane mu ikipe ya Mancherster United akomeza kujyenda atsindwa imikino igiye itandukanye, ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bwananiwe kwihanagana nk’uko ikinyamakuru Sports Mole cyabitangaje ko ubuyobozi bwa Manchester Unitedbitewe n’umusaruro uzava mu mukino uzayihuza na Chelsea muri wekendi bashobora gufata icyemezo cyitari cyiza k’umutoza Rúben Amorim ko ashobora no kwirukanywa mu gihe yaba atsinzwe uyu mukino.

Rúben Amorim muri uyu mwaka nyuma yo kwirukana bamwe mu bakinnyi bagiye batandukanye yasanze muri Manchester United bakamureka akagura abo yishakiye ariko nabwo umusaruro ukaba ukomeje kuba ikibazo cy’ingume muri iyi kipe, dore ko muri uyu mwaka uno mutoza muri shampiyona amaze gukina imikino 4 yose agatsinda umukino umwe akanganya undu ndetse gatsindwa indi mikino ibiri, bivuze ko afite amanota 4 kuri 12 muri uyu mwaka w’imikino.

Bamwe mu batoza bari kuvugwa ko bashobora kuza gusimbura Rúben Amorim mu gihe yaba yirukanywe harimo Zinedine Zidane umaze imyaka ine adatoza, uheruka muri Real Madrid ubwo yatwaraga UEFA Champion League 3 zikurikiranya undi mutoza uri guhabwa amahirwe kurusha abandi ni Xavi Hernández uheruka kwirukanywa na FC Barcelona kubera imikinire itajyanye n’mikinire ya FC Barcelona, undi mutoza ni Gareth Southgate uheruka gusezera mu ikipe y’igihugu y’Ubwonjyereza.

Rúben Amorim yatezwe umukino wa Chelsea naramuka awutakaje ashobora guhita yirukanywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends