Ikipe ya Manchester United yatangaje umugambi ukomeye wo kubaka sitade nshya, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 100,000. Iyi sitade izubakwa hafi y’ahahoze Old Trafford, aho iyi ikipe isanzwe yakiririra imikino yayo igiye itandukanye,byakunze kugarukwaho cyane n’abakunzi bayo basaba ko yavugururwa ariko byasaga nkaho abayobozi biyi ikipe bari bakiri kubyigaho.
Uyu mushinga uteganyijwe gutwara agera kuri miliyari £2, kandi izaba yubakiwe ku mategeko agezweho yo kurengera ibidukikije. Byitezwe ko iyi sitade izaba ifite ikoranabuhanga rigezweho ryo ku rwego rwo hejuru, harimo uburyo bwo gukusanya amazi y’imvura n’ahantu hagari h’imyidagaduro rusange kuko iyi stade izaba ifite ahantu hagari hanze yayo abantu bashobora gukiniramo indi mikino igiye itandukanye.
Uretse kuba iyi sitade izaba igisubizo ku kibazo cy’ibikorwaremezo bya Manchester United, uyu mushinga uzafasha no kuzamura iterambere ry’akarere, kuko uteganya:
- Gutanga akazi ku bantu 92,000, harimo abashinzwe ubwubatsi, abacuruzi, n’abandi.
- Kubaka inzu nshya 17,000, zizafasha mu gutuza abakozi n’abaturage b’ako gace.
Sir Jim Ratcliffe, umwe mu banyamigabane bakomeye ba Manchester United, yatangaje ko uyu mushinga ari amahirwe yo kuzahura Old Trafford no gushyiraho sitade y’icyitegererezo ku isi yose dore ko iyi stade imaze iminsi igarukwaho mubitangaza makuru ko ishaje cyane hagiye hagaragara n’imbeba ziri mukibuga ,kuva iyo imvura iguye bigaragara ko ishaje cyane.
Manchester united nimwe mu makipe akomeye kwisi mubijyanye n’ubukungu muburyo bw’ucuruzi hari hashize igihe abafana b’iyi ikipe babashinja guterarana ikipe ahubwo bakita kuubijyanye n’ubucuruzi cyane,ikipe muri rusange bas naho batayitayeho kandi Atari ubushobozi babuze.
Iyi stade nshya ya manchester united izaba irehya na metero 200 zuburebure kuburyo umuntu uri mu ntera y’ibirometero 30 azajya abasha kuyibona kubera uburebure bwayo.
Imirimo yo kubaka iyi sitade izatangira mu myaka iri imbere, bikaba biteganyijwe ko izuzura mu mwaka wa 2032. Niba byose bigenda neza, iyi sitade izaba imwe mu nziza ku isi, ihesha Manchester United isura nshya mu mupira w’amaguru nugutegereza tukareba ko izahindura no mu ikibuga.

izuzura itwaye miliyari 2$

izaba ifite ahantu hagari hanze ya sitade abantu bashobo kwidagadurira

biteganyijwe ko izuzura 2032

izajya yakira abafana bagera ku bihumbi 100 bicaye neza
