Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Manchester United yemeye kuzuza Miliyoni £70 kuri  Bryan Mbeumo kugira ngo imukure muri Brentford

Manchester United yemeye kuzuza Miliyoni £70 kuri  Bryan Mbeumo kugira ngo imukure muri Brentford

Ikipe ya Manchester United yamaze kwemera gutanga amafaranaga ajyera kuri miliyoni £70  kuri rutahizamu wa Brentford Bryan Mbeumo, nyuma y’igihe gito cyari gishize iyi kipe ijyanye Miliyoni £65, maze ikipe ya Brentford ibatera utwatsi ibabwira ko bitakunda.

K’umunsinsi w’ejo nimbwo ikipe ya Manchester United yajyanye icyifuzo cyayo muri Brentford cyuko yemeye kuzuza amafaranaga bari babasabye agera kuri Miliyoni £70  yemeye kuzuzuza maze bakaba babaha uyu rutahizamu witwaye neza umwaka ushize w’imikino, Ikipe ya Manchester United yasoreje k’umwanya wa 15 mu mwaka ushize kugeza ubungu imaze gusinyisha umukinyi umwe gusa Mathius imukuye muri Wolves, abakunzi bayo bari kwibaza ukuntu ikipe yasoreje ku mwanya wa 15 no ukaba ubona ko no kwiyubaka bisa naho bigoye.

Manchester United ntayandi mahitamo yarifite kuko uko byagenda ko yagomba kwemera kugura uno rutahizamu Bryan Mbeumo watsinze ibitego 20 atanga imipira 8 ivamo ibitego , bivuze ko yagize uruhare rukomeye kuko yakinye imikino yose 38 agira uruhare rw’ibitego 28.

Ikipe ya Manchester Uted igomba kwishyura £65 maze ikazongeraho n’izindi miliyoni £5 z’ama adoni, iyi kipe kandi yavuze ishaka ko byibura mu masaha 24 ikipe ya Brentford igomba kuba yasubije bagakura munzira ino transfer, uyu musore akaba yahita akorerwa n’ikizamini cy’ubuzima.

Ikipe ya Manchester United kandi iracyarimo gushaka umwataka abari mo guterezwaho cyane ni Nocolas Jackson wa Chelsea ndetse na Ollie Watkins abo nibo barimo gutekerezwa kugira ngo umwe muribo agomba kuzatakira ino kipe umwaka utaha.

Manchester United yabwiye Brentford ko biteguye kuzuza miliyoni £70 kuri rutahizamu Bryan Mbeumo

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *