Manchester United yiteguye gutanga Rasmus Hojlund ikongeraho n’amafaranga kugira ngo ibone Benjamin Sesko

Ikipe ya manchester United ngo yiteguye gukora ibishobka byose yiteguye gutanga Rasmus Hojlund ikongeraho n’amafaranga kugira ngo ibone rutahizamu wa Benjamin Sesko.

Rutahizamu Benjamin Sesko usanzwe ukinira ikipe ya RB Leipzig yo mu gihugu cy’ Ubudage n’umbwe mu basore bigaragaje umwaka w’imikino ushize, nyuma y’uko ikipe ya Manchester United yarangirije ku mwanya wa 15 umwaka ushize aho rutahizamu bagenderagaho Rasmus Hojlund yabatsindiye ibitego 4 gusa mu mikino 38, iyi kipe ya manchester United yiyonjyereye kuri Newcastle mu makipe ashaka uyu musore Benjamin Sesko.

Ikipe Manchester United imaze kwinjiza abakinnyi babairi bonye muri iyi mpeshyi barimo Mathius Cuhna yakuye muri Wolves ndetse na Bryan Mbeumo yakuye muri Brentford, ino kipe imaze iminsi yifuza rutahizamu havugwaga Nicolas Jackson wa Chelsea ariko nyuma y’uko ibonye ko uyu musore ahenze cyane, yafashe icyemezo cy’uko yiteguye gutanga Rasmus Hojlund ikongeraho n’amafaranga kugira ngo ibone Benjamin Sesko.

RB Leipzig yatangajeko umuntu ikipe yifuza uno musore igomba kuza yitwaje miliyoni €60, ikipe ya Manchester United yiteguye kwishyura gusa igisigaye ni amahitamo yuyu musore niba aremera kujya muri Manchester United itazakina amarushanywa yo k’umugabane w’iburayi umwaka utaha cyangwa se arahitamo ikipe ya Newcastle yo izakina amarushanywa yo k’umugabane w’iburayi ya UEFA Champion League.

Manchester United yiteguye gutanga Rasmus Hojlund ikongeraho n’amafaranga kugira ngo ibone Benjamin Sesko

Benjamin Sesko Umwaka ushize w’imikino 2024/2025 yatsinze ibitego 21

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends