Manishimwe Djabel yemeje agiye kwishyura asanga miliyoni 8 z’amanyarwanda ikipe ya Mukura yarasanzwe ayibereyemo, n’umwe mu basore bakina hagati mu ikibuga ariko afasha ba rutahizamu yamenyekanye cyane ubwo yari Captain wa APR FC nyuma iza kumutiza muri Mukura Vs ,aya mafaranga miliyoni 8FRW mukura yazimureze ubwo yavaga muru Mukura yerekeza gukina USM Khenchela yo muri Algeria mu kwezi kwa Werurwe 2023.
Manishimwe Djabel yavuze ko atigeze abona amafaranga yari yemerewe n’ipe yaragiyemo ubwo yasinyaga amasezerano ari nayo mpamvu yahise ayivamo akajya gushakisha ahandi akina ibi yabitangaje mu ikiganiro yagiranye na RatioTV10 nyuma y’uko yari yahamagawe n’ikipe y’igihugu Amavubi ariko bakamwangira kwinjira muri Algeria kubera impamvu z’ibihano yafatiwe n’icyo gihugu ubwo yakinagayo maze Visa ye ikarengaho iminsi 12 atarayongeresha bityo bamuha igihano cy’imyka 5 adakandagira muri icyo gihugu cya Algeria.
Ati “Dosiye ya Mukura VS twarumvikanyeho ibibazo, birarangira. Amafaranga yabo bazayabona kuri uyu wa Gatanu. Uretse ko natunguwe kubona ari bo babishyize mu itangazamakuru, bambwira ko ari iby’ubunyamwuga.”
Yakomeje avuga ko yagiye muri Mukura yizeye kuzayigiramo ibihe byiza gusa biza kuba ngombwa ko abaona ikipe imwifuza ariyo USM Khenchela biba ngombwa ko ahita asohoka muri Mukura.
Yagize ati: “Njye nagiye muri Mukura VS nzi ko nzayikinira igihe kinini, ariko amahirwe yaje ambwira gutyo. APR FC yari yanamvugishije mbere ariko sinabanje kuyijyamo.”
Yokemeje agira Ati” “Bambwiraga ngo banjye ku murima nkore imirimo yo kubishyura. Bavugaga ngo inzu nari ndimo, ibikoresho, byose bimfitiye agaciro ka miliyoni 4 Frw, barambwiye kongeraho 1 Frw.”
Yavuze ko agiye kwishyura miliyoni 8FRW kugira ngo ibyo mukura yamureze birangire neza ntakibazo.
Yagize ati: “Njye kugenda rero bansaba ko ngomba kubaha miliyoni 8 Frw kandi baramfatiye 5. Nari maze kwerekeza muri Algeria, ariko bansabye ko nsubira kwishyura. Kubera iyo mpamvu ndishyura ku neza. Naho ubundi narimo gukorerwa ibintu byinshi byo kuncira intege.
Kugeza ubungubu Manishimwe Djabel yakiniraga Naft Al Wasat yo muri Iraq nyuma yo kuva muri Algeria, ariko kuri ubu nta kipe afite aracyashaka aho yakwerekeza umwaka w’imikino utaha

Manishimwe Djabel yemeye kwishyura Mukura Vs asnga miliyoni 8FRW