Manus, urubuga rwa AI, ruravugwa cyane kuva rwamurikwa

Manus, urubuga rwa AI “agentic” rwamuritwe mucyumweru gishize muburyo bwa preview, ruravugwa cyane kuva rwamurikwa.

Umuyobozi w’ibicuruzwa muri Hugging Face yise Manus “igikoresho cya AI giteye amabengeza kurusha ibindi byose nigeze kugerageza.” Umunyamakuru w’umushakashatsi kumategeko ya AI, Dean Ball, yavuzeko Manus ari “mudasobwa yateye imbere cyane ikoresheje AI.” Itsinda ryo kuri Discord ry’uyu mushinga Manus ryageze ku banyamuryango barenga 138,000 mu minsi mike,kandi amakarita y’ubutumire ya Manus aragurishwa ku bihumbi by’amadolari ku rubuga rw’Abashinwa rwa Xianyu.

Ariko ntibiragaragara niba ayo makuru yose abifite ishingiro.

Nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, uru rubuga rukoresha uburyo bwo guhuza no gutunganya neza imodoka za AI zisanzwe, harimo Cloude ya Anthropic na Qween ya Alibaba,kugira ngo rushobore gukora imirimo nko gutegura raporo z’ubushakashatsi no gusesengura inyandiko z’imari.

nyamara ku rubuga rwayo, Butterfly Effect “Sosiyete y’Abashinwa yakoze Manus” itanga ingero zidasanzwe z’ibyo uru rubuga rwayo rushobora gukora, birimo kugura imitungo itimukanwa no gukora porogaramu z’imikino y’Amashusho agaragara ariyo “Video”

Mu mashusho yaciye ibintu kuri X,Yichao “Peak” Ji, umuyobozi w’ubushakashatsi bwa Manus, yagaragaje ko uru rubuga ruri hejuru y’ibikoresho bya AI by”agentic” nk’icyitwa Deep Reasearch cya OpenAI na Operator. Ji yavuzeko Manus istinda Deep Reaseach ku kigereranyo kizwi cy’abafasha ba AI cyitwa GAIA, gikoreshwa mu gusuzuma ubushobozi bwa AI mu gukora imirimo binyuze mu gushakisha amakuru kuri murandasi ariyo(Internet), gukoresha porogaramu, n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends