Kapiteni wungirije w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Manzi Thierry ku munsi wejo ni we war kapite nyuma y’uko Bizimana yarafite ikibazo cy’amakarita, yatangaje ko hakiri kare kugereranya umutoza mushya, Adel Amrouche, n’uwo yasimbuye, Frank Torsten, nyuma y’umukino warangiye Amavubi anganyije na Lesotho igitego 1-1.
Uyu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 wabereye kuri Stade Amahoro ku wa 25 Werurwe 2025, ariko warangiye abafana bongeye kwibaza ku cyemezo cyo kutongera amasezerano umutoza Frank Torsten, kuko bari bamushimira uburyo ikipe yakinaga ugireranyije n’ubungubu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa Lesotho, Manzi Thierry, wari uyoboye bagenzi be kuko Kapiteni Bizimana Djihad atakinnye kubera amakarita, yasabye abantu kwirinda guca urubanza rugitaramba kuri Amrouche.
Yagize ati: “Buri mutoza aba afite filozofiya ye. Ntabwo nagereranya abatoza duheruka n’ab’ubu. Umutoza ni mushya, nta mwanya uhagije yabonye wo kureba shampiyona yacu. Ikindi iyi mikino yaje vuba kuri we, hari ibyo akiri kutwigisha tutarumva neza, ndetse ari no kugerageza kugendera ku byari bisanzwe. Ntekereza ko mu minsi mike iri imbere tuzitwara neza birenze uko twitwaraga.”
Nubwo Manzi yasabye abantu gutanga umwanya ku mutoza mushya, Amrouche ntarabona intangiriro nziza. Mu mikino ibiri amaze gutoza, yanganyije na Lesotho igitego 1-1, anatsindwa na Nigeria ibitego 2-0.
Usigaye ubona ko Amavubi asigaye akina asubira inyuma cyane kandi ibyo bintu ku ngoma ya Frank Torsten wabonaga ko bisa nkibyacitse,wabonaga ko amavubi asigaye akina umukino wo gusatira cyane kurusha uko yakina asubira inyuma,ibi rero abanyarwanda babonaga ko hari icyizere mu bihe bizaza nubwo uyu mutoza asa nuwananije ikipe y’igihugu amavubi birangira batandukanye.
Ibyo byatumye Amavubi atakaza umwanya wa mbere mu itsinda, ajya ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani, anganya na Benin ya gatatu. Afurika y’Epfo ni yo iyoboye n’amanota 13, Nigeria ikaba iya kane n’amanota arindwi, mu gihe Lesotho ifite atandatu naho Zimbabwe ikaba iya nyuma n’amanota atatu.
Nubwo Amavubi ari mu bihe bidasobanutse neza, abakinnyi bakomeje kwizeza abafana ko ikipe izitwara neza mu minsi iri imbere. Gusa, birasaba ko umutoza Amrouche yihutisha uburyo bwe bw’imikinire kugira ngo Amavubi atazacikanwa n’itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 nubwo nabyo bisa naho byrangiye.

Buri mutoza aba afite filozofiya ye

Adel Amrouche umutoza mushya

