Marcus Rashford niwe wafashije ikipe ya FC Barcelona kubona amanota atutu imbere ya Newcastle aho yatsinze ibitego 2 byose

Marcus Rashford kuri uyu mugoroba yafashije ikipe ya FC Barcelona kubona amanota 3 yayo ya mbere muri UEFA Champion League y’uyu mwaka wa 2025/2026 nyuma yo gutsinda ikipe ya Newcastle ibitego 2-1 byose baytsinzwe n’uyu musore.

Kuri uyu mugoroba nabwo imikino ya UEFA Champion League yakomeza aho bari gukina umunsi wa mbere ikipe ya FC Barcelona yari yagiye mu gihugu cy’ubwonjyereza gusura ikipe ya Newcastle United, n’umukino ikipe ya FC Barcelona yagiye gukina idafite Lamine Yamal ariko ntago bayibujije gutahukana amanota atatu kuko ibifashijwemo na Marcus Rashford yatangiye neza umwaka w’imikino ibona amanota atatu.

Marcus Rasford yatsindiye Barcelona igitego cya mbere k’umunota wa 57 n’umutwe k’umupira waruhinduwe neza imbere y’izamu na Jule Kunde, k’umunota 67 uyu musore w’Umwonjyereza yaje guterekamo igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye cyane yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira uragenda wigira mu izamu, Newcastle United yaje kubona igitego k’umunota wa 90 cyatsinzwe na Antony Gordon, Marcus Rashford yatsindiraga FC Barcelona igitego cye cya mbere kuva yayigeramo muri uyu mwaka w’imikino atijwemo na Manchester United, Rashford yonjyeye kwereka abakunzi be ko agihari kandi azitwara neza cyane muri uyu mwaka w’imikino.

Undi mukino wabaga warukomeye ikipe ya Manchester City murugo nayo yitwaraga neza itsinda Napoli ibitego 2-0, byatsinzwe na Haaland k’umunota wa 56watsindaga igitego cye cya 50 muri UEFA Champion League mu mikino 49 amaze gukina muri iri rushanywa byahise binamugira umukinnyi utsinze ibitego byinshi muri UEFA Champion League m’uburyo bwihuse n’ukuvuga mu mikino micye, yagitsinze kuri pase ya Fill Foden, ndetse na Jermy Doku k’umunota wa 65 waje gutsinda igitego cya kabiri. gusa ikipe ya Napoli yari yabonye ikarita itukura yahamewe Edi Lolenzo k’umunota wa 21 nyuma yo gukorera ikosa Haaland. Kevin De Brain yagaukaga ku cy’ibuga Etihad yakoreyeho amateka hamwe n’ikipe ya Manchester City nyuma y’uko umwaka ushize ayivuyemo akerekeza muri Napoli.

Rashfor yashije FC Barcelona kubona amnota atatu nyuma yogutsinda ibite 2 wenyine ikipe ya Newcastle

Rashford yatsiraga FC Barcellona igitego cye cya mbere kuva yayigera muri uno mwaka

byari ibyishimo byinshi kuri Kevin De Bruyne wagaruka murugo gukina n’ikipe yagiriyemo ibihe byiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends