Marcus Rashford yamaze gushyira umukono kumasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya FC Barcelona nkintizanyo ya Manchester United

Umwongereza Marcus Rashford w’imyaka 27 yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’intizanyo ya Manchester United muri FC Barcelone. uyu nusore akaba yahawe nimero 14 akaba ariyo azambara umwaka utaha w’imikino.

K’umunsi wo ku wa mbere nibwo amakuru yagiye hanze y’uko impande zombi zigeze kucyigero cya 90% bumvika, ikipe ya Manchester United yamaze kwemera gutiza FC Barcelona uyu musore mu gihe kingana n’umwaka umwe umwe ariko bashyiramo n’ingingo ivuga naramuka yitwaye neza izamugura.

Nyuma y’uko Manchester United yambuye Marcus Rashford nimero yarasanzwe yambara 10 igahabwa Matius Cuhna waruherutse kugurwa avuye muri Wolves, ndetse akanabwirwa y’uko agomba gushaka ikipe yakwererekeza, ikipe ya FC Barcelona yagiye igaragaza ko yifuza uno musore ariko ikibazo cyiza kuba amafaranga kuko Manchester United yifuzaga miliyoni 40, ari bijyendanye n’ibibazo by’ukungu isanzwe ifite byatumye isa n’aho mu minsi yashize yamuretse.

Ikipe ya Manchester United yavuye kwizima yemera gutiza uyu musore nyuma y’uko yari yaravuze ko ishaka kumugurisha burundu, Bivugwa ko FC Barcelona izishyura ibihembo byose by’uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 325£ ku cyumweru.

Mu gihe byagenda neza, FC Barcelona ikishimira umusaruro we, Rashford yagurwa miliyoni 30£. Bitagenze uko, hari ikiguzi gito iyi kipe izishyura, ubundi uyu musore w’imyaka 27 asubire i Manchester aho atagihabwa ikaze, dore ko na nimero 10 yambaraga yamaze guhabwa Matheus Cunha.

Ikipe ya Manchester United yanditse ku mbuga nkoranyambaga zayo yifuzira amahirwe masa uyu musore byasaga n’aho amaze kubera umutwaro iyi kipe.icyi nicyo gihe Marcus Rashford yonjyere ahatanire umwanya wo gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends