Indirimbo y’abahanzi bo muri Kenya na Tanzania aribo Marioo na Bien yashyizwe ku mwanya wa Mbere ku rutonde rw’indirimbo 10 za mbere zikunzwe muri Kenya ku rubuga rwa Boomplay.
Bageze kuri uyu mwanya babikesheje Indirimbo yabo yitwa Nairobi bakoranye ikomeje kuzamura igikundiro cyabo no kuzamura izina ryabo mu muziki wa afurika byumwihariko muri afurika y’iburasirazuba.
Iyi ndirimbo yabo yasohokanye na Alubumu ya Marioo aheruka Gushyira Hanze yose Godson iriho Indirimbo uyu muhanzi yakoranye na Element dore ko asigaye afitanye umubano n’abahanzi bo mu Rwanda barimo na The ben.
Kuri Marioo we ntabwo Ari muri iki gihugu ahagaze mo neza kuko n’iwabo muri Tanzania kuri ubu Indirimbo ye yitwa Tete yongeye kuza ku mwanya wa Mbere mu ndirimbo zikunzwe aho yaje akurikirwa na Diamond platnumz wari waje inyuma ye nanone mu cyumweru gishize cya nyuma muri Gicurasi.
Tete ya Marioo ikomeje kumuzamurira izina kuko imaze igihe kinini iri imbere ku mbuga nkoranyambaga nyinshi kuva mu byumweru birenga bibiri byashize ndetse no kuri YouTube ikaba ikizamura imibare y’abayireba ku muvuduko munini.
