Abahanzi bo muri Tanzania aribo Mbosso na Marioo bakomeje kwanikira Mugenzi wabo Diamond platnumz wari umaze igihe kinini yarubatse ubwami kuri YouTube.
Mu myaka ishize uyu muhanzi uri mu bakurikirwa cyane muri afurika yari ku isonga muri afurika y’iburasirazuba cyane muri Tanzania kubera uburyo yakoragamo umuziki yanahurizagamo abakomeye ku isi cyakora nyuma byagiye bigabanya umuvuduko bariho nubwo we umuziki we utigeze uhagarara.
Ibi byatangiye kugaragara mu mwaka ushize kuko ariho aba bahanzi babiri batangiye kuzamuka ku imbuga zicururizwaho umuziki wabo rimwe na rimwe na Harmonize agacishamo akigaragaza.
Kuri ubu nyuma y’uko Mbosso na Marioo bamaze amezi arenga 5 bari imbere ku mbuga zose bongeye kugaruka kuri YouTube Ari aba mbere bahafite Indirimbo ziri kuhakundwa.
Uko biri n’uko Marioo ari kubikorerwa n’iyitwa Hahaha na Mvua zimushyura ku muhanzi wa Mbere ukunzwe muri iki gihugu ku imibare y’icyumweru muri Tanzania.
Mbosso we ahagarariye abahanzi bagezweho bakunzwe muri iki gihugu kuri YouTube aho akurikirana na Marioo nanone nawe ukirikirwa na Diamond platnumz.

