Marioo yagarutse mu ab’imbere kuri Audiomack

Umuhanzi Marioo wo muri Tanzania yongeye kwigaranzura Mugenzi we Mbosso wari umaze iminsi amuri imbere ku mbuga bacururizaho umuziki zirimo Audiomack.

Uyu mugabo uzamuye urwego rwe mugihe kitari kinini gishize ubu ari mu bahanzi bari ku isonga mu bayoboye mu muziki wa afurika y’iburasirazuba cyane muri iki gihugu cyabo cya Tanzania kuri Audiomack na YouTube asigaye acishamo agafatana Umwanya abarimo Mbosso na Diamond platnumz.

Mu cyumweru kiri gushira mu bahanzi bitwaye neza kuri Audiomack uyu muhanzi Marioo nibwo yigaranzuye Mbosso yazaga akurikiye anarenzaho abikora mu byiciro bitandukanye bikorwaho imibare ku bahanzi harimo indirimbo Nziza y’icyumweru n’umuhanzi mwiza.

Mu kiciro cya Alubumu Nziza y’icyumweru niho uyu muhanzi atisanze cyakora ibisigaye byose arabyiharira harimo icy’umuhanzi mwiza ndetse n’indirimbo Nziza aho ahagarariwe n’iyitwa Dunia.

Iyi ndirimbo ihagarariye Marioo kuri Audiomack yitwa Dunia imaze iminsi 12 yonyine igeze hanze aho kuri Shene ye ya YouTube imaze kurebwa na Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu nabyo biri kugaragaza uburyo ikunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends