Mark Zuckerberg niwe mukire wabaye umu Miliyoneri akiri muto

Umunya Amerika Mark Zuckerberg uri mu batunze akayabo k’amafaranga ku isi niwe mukire mu bo isi ifite winjiye mu rwego rw’abatunze amafaranga menshi bakunda Kwita aba Miliyoneri akiri ku myaka mike.

Uyu mugabo ubusanzwe akora ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga cyane ko Ari na nyiri mbuga nkoranyambaga zitandukanye zikomeye ku isi nka Facebook, Whatsapp n’izindi zigenzurwa na Meta abereye umuyobozi.

Ku rutonde rw’abagwiza Tunga 10 ba babonye ubukire muri uru rwego batari bava mu rubyiruko habanza uyu Mark Zuckerberg kuko yinjiye muri iki cyiciro Afite imyaka 23.

Ntabwo ari ibintu byoroshye kubera imbaraga bisaba kugera ku butunzi bw’amafaranga angana uko mugihe abandi bagera muri iyo myaka bakishakisha ngo babone icyo gukora nyamara uyu we akaba yarayigize Afite icyo akora Afite n’abo akoresha.

Bimwe mu byagejeje uyu mugabo ku butunzi ku isonga hari urubuga yakoze ntakizere gihambaye Afite rukoreshwa n’abantu bake barimo abari Inshuti ze cyakora kubera imikorere yarwo rukaza kwaguka kugeza nawe abishyizemo amafaranga bikamugira Icyamamare.

Mu bakurikira uyu mugabo Zuckerberg harimo Evan Spiegel wabigezeho ku myaka 25 agakurikirwa na Larry page we wayagejeje ku myaka 30 naho Sergey brin akaba yarinjiye muri iki kiciro ku myaka 31 mugihe Bill gate nawe yabigezeho Afite umugabo 31.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends