Mashami Vicent yamaze gusinyira ikipe ya Dodoma jiji FC yo muri Tanzania

Umutoza w’umunyarwanda Mashami Vicent uheruka gutandukana n’ikipe ya Police FC yamaze kumvikana n’ikipe ya Dodoma Jiji fc yo muri tanzania kuyibera umutoza mushya.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ikipe ya Dodoma Jiji FC yo muri tanzania yatangaje ko yamaze kumvikana n’umutoza w’umunyarwanda Mashami Vicent uheruka gutandukana na Police FC, uyu mutoza yasinye amasezerano y’imyaka ibiri arumutoza wayo.

Mashami Vicent abaye umwe mubatoza b’abanyarwanda babashije kujya gutoza hanze y’u Rwanda, uyu mutoza kandi usibye kuba yaratoje ikipe y’igihugu’Amavubi’ yahesheje ikipe ya Police FC igikombe cy’Amahoro cya 2023/2024. usibye ayo makipe kandi yatoje isonga ndetse na APR FC.

Dodoma Jiji FC Mashami Vicent yerekejemo yarangirije k’umwanya wa 12 mu mwaka ushize w’imikino muri shampiyona ya Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends