Igihugu cyo mu birwa bya Mauritius ni igihugu cya mbere mu bya mbere biyoboye Urutonde rw’ibifite ababituye bihagije ku bumenyi ku mugabane wa afurika.
Nubwo benshi bakunda gushaka ubumenyi mu bihugu byo mu bindi bice by’umugabane wa afurika ntibafate Umwanya wo kujya mu bihugu bisa n’ibikikijwe n’amazi,muri aka gace niho hakungahaye ku abanyabumenyi mu byiciro bitandukanye dore ko muri bike biri muri iki gice.
Ku mwanya wa Mbere hari igihugu cya Mauritius aho muri iki gihugu hashyizwe imbere uburezi bakanashyiraho amasomo y’indimi zitandukanye zikoreshwa muri afurika bigoye ko hari umuntu wigiye muri iki gihugu wagera mu bindi byo hanze yacyo akagorwa no kwiyobora.
Muri Mauritius Kandi ubu hafatwa ingamba zifasha abahatuye kumva no gusobanukirwa neza akamaro k’uburezi dore ko abize uburezi bw’ibanze bare ku kigero cya 100 ku ijana.
Libya nicyo gihugu cya Kabiri kuri uru rutonde nacyo gikurikirwa na Tunisia izwiho udushya mu burezi bwa tekinoloji na Siyansi dore ko Ari bimwe mu biahorwamo imari cyane bikaza mu bizamura urwego rw’abafite ubumenyi.
Sudan iri ku mwanya wa Kane iri mu bihugu bifite kaminuza kuva mu bihe byo ha mbere nka kaminuza ya Khartoum mu murwa mukuru wayo aho abaturage baho bagiye bagezwaho uburezi mu byiciro bitandukanye yo ikaba ikurikirwa na Chad ibicisha mu bigo byigenga byubaka bikanafasha ibigo mu burezi yo ikaba ku mwanya wa Gatanu.

