Nyuma y’umusaruro mubi muri icyi gitondo nibwo ubuyobozi baw Rayon Sport bwafashe umwanzuro wo guhagarika abatoza bayo biturutse mukuba harimo ibibazo byinshi bigeye bitandukanye gusa bamwe ntago bagendaga babivugaho rumwe bijyendanye n’amakuru yagendaga atavugwaho rumwe,bamwe ntibiyumvishe icyateye Rayon Sport guhagarika umutoza mukuru kuko ntago byari byitezwe n’abantu amakuru yavuga ko hazahagarikwa umutoza w’abazamu gusa.
Robertinho wari umaze amezi arenga atandatu atoza iyi kipe mu mikino ye ya mbere yitwaye neza cyane bituma amara n’imikino 17 ayoboye urutonde rwa shampiyona y’U Rwanda bamwe bamushimagiza bakavuga ko ari umutoza udasnzwe gusa mu igice cya Kabiri cya shampiyona siko byaje kugenda kuko nk mu mikino 10 aheruka gukina amaze gutsindamo imikino 3 gusa ibi byerekana umusaruro mubi afite muri ino kipe dore ko bamwe bavuga ko ashaje ngo atanakireba neza uko bikwiye.
Mazimpaka André we ashinjwa kudahana umunyezamu Khadim Ndiaye n’ubwo akomeje gukora amakosa akomeye yagize uruhare mu gutsindwa kw’iyi kipe inshuro nyinshi ni nyuma y’uko nawe mu gice cya mbere cya shampiyona yari yitwaye neza aho yinjijwe ibitego bike ugereranyije n’abandi bazamu bose. Ibi byose byatumye abafana n’abakunzi b’ikipe batakaza icyizere, bituma ubuyobozi bufata icyemezo cyo guhindura ibintu yaba umutoza n’umuzamu bose barabahgarika, gusa uyu muzamu ukomoka muri senegali ibyo bamushinja byose byo kurya ruswa ngo yitsindishe yabihakaniye kure avuga ko bamubeshyera ibyo bintu atigeze abikora yavuze ko ari ukumuharabika abitera utwatsi.
Nyuma y’ibyo byose abantu bari bari kujya bibaza bigeye bitandukanye Umuyobozi wa Rayon Sport bwana Twagirayezu Thaddée yagiranye na Radio/TV10, yavuze ko Robertinho yananiwe kuyobora abakinnyi mu gihe ikipe iri mu bibazo by’amikoro mu buryo bwo kubashyira hamwe
Yagize Ati “Robertinho ntabwo twamwirukanye ahubwo twamuhagaritse amezi abiri kubera umusaruro muke no kubera izindi mpamvu umuntu atakwinjiramo cyane. Ikindi ni ibyabaye bisa no kwigumura kw’abakinnyi kuko tubafitiye ukwezi kumwe. Nubwo bihari ariko kutabasha kubayobora ngo abashyire hamwe na byo ni ikibazo.”.
Naho bamubajije ku kibazo cya Mpazimpaka yavuze ko usibye n’umusaruro mubi w’abanyezamu atoza hari no kuba yararishije agahimbazamusyi kagombaga guhabwa abakinnyi birangitra batakabonye.
Yagize ati “Mazimpaka na we twamuhagaritse, ariko ntabwo twashyizeho igihe kuko hari ibyo tukiri kureba byerekeranye n’umusaruro muke tumaze iminsi tubona. Hari ibyo tukiri guperereza.”
Inkindi kandi yongeyeho ko: “Ikindi kintu ni ukuba yaragiye gufata agahimbwazamushyi k’abakinnyi ku mufana mukuru wari wagatanze, yarangiza akayashyira ku mufuka we. Ibyo na byo ntibyagenze neza. Abafana ntibabibone nk’ikibazo ahubwo babibone nk’igisubizo.”
Mugihe harimo ibyo bibzo byose ikipe yahise ihabwa Rwaka Cloude nk’umutoza mukuru ugomba kuyifasha muriyi mikino isigaye aho kuri 15 mata 2025 agomba gusura Mukura Vs muri ½ cy’igikombe cy’amahoro akaba ari urugamaba rutoshye ni nyuma y’uko iyo kipe imaze iminsi ibatsindiye muri sitade Amahoro.
Rayon Sports, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, igomba kwikubita agashyi niba ishaka kwegukana igikombe cya shampiyona cyari kimaze imyaka 6 itabasha kugitwara nubwo abasesenguzi bavuga ko bigoye ukurikije n’ibihe irimo dore ko mukeba ariyo APR FC yamaze no kubacaho.

Mazimpaka yahagaritswe igihe kitazwi


Prezida wa Rayon Sport yashyize umucyo kugahagarikwa kwa abatoza ba Rayon Sport
