Umuhanzi wo muri Tanzania Umaze gukuza izina rye mu muziki nka Mbosso ryamenyekanye mu bihe bye akigera mu inzu ifasha abahanzi ya Wasaf y’umuhanzi Diamond platnumz ahagaze bwuma ku rubuga rwa Boomplay ya afurika mu impera za Kamena.
Mbosso ayoboye kuri uru rubuga mu gihe amaze igihe kitari gito aza ku mwanya wa Mbere w’abahanzi bakunzwe kuri Boomplay ya afurika abifashijwemo n’indirimbo ze nyinshi cyane iyitwa Pawa iyoboye izindi kuri uru rutonde rushyirwa hanze buri mpera z’icyumweru.
Kuri uru rutonde uyu muhanzi w’umunya Tanzania uri mu bakurikirwa cyane muri iki gihugu nyuma yo kuba ahafite Indirimbo ya mbere iruyoboye hari n’indirimbo ze zigera kuri Eshatu ziri mu icumi zagaragajweho.
Ibi bisobanuyeko kugeza ku mpera z’icyumweru gisoza Kamena ariwe muhanzi ukunzwe cyane kuri Boomplay ndetse akaba ufiteho ibihangano byinshi bikunzwe aribyo Indirimbo yitwa Pawa ya mbere,Nusu nusu iri kuwa Kane, n’izindi nka Siko single.
Ni izi zose uko zikurikirana kuri iyi Boomplay muri iki cyumweru ziyobowe na Pawa ya Mbosso,my Darling ya Chella ku mwanya wa Kabiri naho ku mwanya wa Gatatu hakaba ho Tete ya Marioo mugihe ku mwanya wa Kane hari Nusu nusu ya Mboso yo ikurikirwa na Sacrifice ya black sheriff.
Mu bandi bari inyuma y’aba harimo Indirimbo ya Diamond platnumz,iya Marioo na none ndetse na Black sheriff uhafite Indirimbo ebyiri.

