Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Mc Buryohe yasezeye Isibo Tv yari amazeho imyaka myinshi

Mc Buryohe yasezeye Isibo Tv yari amazeho imyaka myinshi

Umushyushya rugamba akaba n’umunyamakuru Mc Buryohe yasezeye kuri televiziyo ya Isibo yari amazeho imyaka myinshi ndetse yari akunzwe.

Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025, niho Uyu mugabo Uzwi mu myidagaduro nka Mc Buryohe yashyize hanze itangazo rivuga ko asezeye kuri iki gitangazamakuru gukorera mu mujyi wa Kigali.

Mu magambo ye ati “kuri buri wakurikiye cyangwa akankunda mukazi kanjye by’umwihariko ikiganiro cya TAKE OVER ndamenyesha ko ntakiri ku Isibo Tv, yakomeje ati ndashima buri wese twabanye kuri iyi televiziyo mu myaka itanu ishize by’umwihariko abo twahakoranye.

Mubindi yavuze ati, rwari urugendo rwiza ariko rurarangiye, mwarakoze ibyiza biri imbere Kandi mukomeze gukurikira Isibo Tv izahora Ari nko murugo.

Mc buryohe yakoraga mu kiganiro Cyitwa Take over aho yahuriraga muri studio na miss muyango uwase, umufasha wa kimenyi Yves Uzwi muri Ruhago ndetse n’umuvanzi w’imiziki bakorana muri icyo kiganiro Witwa Dj trick.

Nyuma y’imyaka itanu Mc Buryohe yasezeye kuri Isibo Tv

Uwase muyango,Dj trick na Buryohe muri Take over

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *