Umuramyi Ngabo medard jobert wamamaye Nka Meddy yateguje indirimbo Nshya yari amaze umwaka asezeranyije abakunzi be avugako igomba kujya hanze vuba cyane.
Kuri uyu wa 27 mutarama 2025, mu masaha y’umugoroba nibwo Umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya imana yashyize hanze amashusho akurikiwe n’amagambo avuga ko indirimbo Nshya igiye kujya hanze ku wa Kane.
Iyi ndirimbo ya Meddy yayise Blessed, Ni indirimbo yari yarasezeranyije abakunzi be mu mwaka ushize, ndetse abantu benshi bagiye bagaragaza ko bayitegereje cyane.
Meddy yinjiye mu kuramya ubwo yakiraga agakiza akavugako aretse burundu gukora indirimbo z’isi(secular) ndetse Ubu akaba amaze kwinjira mu ivugabutumwa.
Meddy Ni umwe mu bo u Rwanda rufite bakomeye cyane ko kugeza Ubu ariwe munyaRwanda umwe rukumbi wagize indirimbo yarebwe n’abantu barenga Miliyoni Ijana Kuri YouTube.
Kugeza Ubu benshi bahamya ko ntawe uzigera akora nk’ibyo Meddy yakoze ndetse ni umwe mu bahanzi bake bafite ababakurikira bagera Kuri Miliyoni ku muyoboro wa YouTube, cyane ko ari nawe wabigezeho mbere mu Rwanda.

Meddy Agiye Gusohora Indirimbo Nshya
