
Mu buzima bwa buri munsi abantu duhura n’ibibazo bikomeye by’akazikenshi,imiryango idatekanye,amafaranga adahagije n’ahazaza hadasobanutse .Ibi byose bikunda kuremerera imitima yacu bikadutera ibibazo byinshi ,tugahangayika ndetse rimwe na rimwe bikadukururira indwara.maditasiyo ni umuti w’ingenzi ushobora kugufasha muguca mu buzima bukomeye waba urigucamo bwose.
Meditasiyo ni uburyo bwo kwicara ugatuza ugashyira kuruhande irusaku rw’imbere mu mutwe, ugafata umwanya wo guhumeka no kwibanda kumutuzo. Meditasiyo n’inzira nziza yo gucungura umutima ukawuvana mu bibazo n’umunaniro ukomeye cyane.
meditasiyo n’igikorwa cyo kwicara ugatuza no kwibanda kubitekerezo bigufasha kumva ufite mahoro. Iyo umuntu ayitoza,ashyira kuruhande ibimuca intege,agashyira imbere guhumeka no gutekereza ibyiza ,bigatuma ubwonko busubira ku murongo n’umutima ugasubirana imbaraga.

Impamvu meditasiyo ari umuti ukomeye ukenewe n’ikiremwamuntu,ni uko bahanga mu by’imitekereze bavuga ko ifasha mu kugabanya agahinda gakabije n’ihungabana byugarije abantu muri ik’igihe turimo.Meditasiyo ifasha umuntu kugabanya gutekereza no guha umwanya ibitekerezo byinshi bidafite umumaro ,ahubwo akibanda kugitekerezo kimwe kiri kumufasha gutuza.Nubwo umuntu ya ryama sibiba bihagije ko ubwonko bw’umuntu buba buruhuste ku ko niyo umuntu aryamye ubwonko buba bukomeje akazi,rero meditasiyo ibufasha guhumeka bukanaruhuka kuburyo bwuzuye.

Meditasiyo sigoye n’igikorwa wakorera ahantu hose waba uri haboneka akanya gato kumutuzo nko mu biro,mu rugo ,mu kazi ukora,cyangwa ahandi hose wabonera umwanya wa yo.Iyo umutima utuje,umuntu abasha gufata ibyemezo byiza kandi akagira icyerekezo gihamye.
Hari amoko menshi ya meditasiyo :Meditasiyo yo gusubiramo ijambo ariyo bita matura(mantra) ,uba uri kuvuga ijambo rimwe kenshi ,rigutera umutuzo.Hari niyo kwibanda ku kintu uri gukora urimo no guhumeka bita meditasiyo yo gutuza no kwibanda.Hari na meditasiyo gusenga ,ukoresha amagambo yogusenga uri guturisha no gucecekesha umutima.Meditasiyo yo kwiyumvisha ,uyikora wibaza ahantu heza nk’ikibaya, imisozi ,ibiyaga gituje bikaguha amahoro.Meditasiyo yo kugenda ,uyikora utekereza kuntambwe y’umubiri wawe mu gihe ugenda gahoro.Hari meditasiyo yo kugira impuhwe yo uyikora utekereza kubantu bose ,ukabasabira ibyiza ndeste utibagiwe aba kugiriye nabi .

Uburyo bwo kwitoza meditasiyo ,ushobora guhitamo ahantu hatuje ,ntihakenerwa ibintu bikomeye ushobora kuba wayikorera mu rugo.Wicara neza ugoroye umugongo cyangwa wicare hasi mu buryo bukoroheye,funga amaso ,uhumeke winjiza umwuka buhoro una wusohora buhoro. Tangira kuminota 5-10 , wongere buhoro buhoro uko umenyera kuyikora.

Ibyiza bya meditasiyo nibyinshi sitwa bivuga ngo tubirangize,ariko hari bimwe muri byo dukwiye kuvugaho.Rero meditasiyo ituma umubiri woroherwa no kuruhuka neza kandi idufasha no kurwanya indwara ziterwa n’umunaniro,ifasha gusinzira neza kubantu bahorana ibitotsi bike,ituma umuntu arushaho kugira umunezero n’ikizere mu buzima,ikomeza umubano mwiza nabandi ku ko umutima utuje biworohera kubabarira.
Meditasiyo n’inzira yoroshye ariko ikomeye yo gufasha umutima uremerewe n’ibibazo byinshi. Abantu benshi batekereza ko abihaye imana hamwe n’abahanga aribo bakwiye kuyikora gusa ,nyamara bari beshya cyane meditasiyo buri muntu we se akwiye kuyikora.Iyo ufashe umwanya muto ku munsi wo gutuza,uba uri kwiyubakira ubuzima bw’ejo hazaza burimo amahoro.Meditasiyo n’impano y’ubuzima,dore ko ari umuti udahenze kandi ishobora guhindura uko umuntu abaho.
