Memel Dao ukinira APR FC ntago acyitabiriye ubutumire bw’ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso

Umukinnyi mpuzamahanga w’ikipe ya APR FC Memel Dao ntago acyitabiriye ubutumire bw’ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso nyumaa y’uko atagaragaye kurutonde rwanyuma rw’abakinnyi 26.

Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Burkina Faso cyandikiye ikipe ya APR FC cyiyimeneysha ko bakeneye umukini Memel Dao ngo abafashe mu mukino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, kuri uyu wa kane tariki ya 28/8/2026, uyu musore ntago yagaragaye  ku rutonde rwa nyuma rwatangajwe n’umutoza Brama Traoré rw’abakinnyi 26 azifashisha mu mikino ibiri agiye gukina.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane umutoza Brama Traoré yavuze  ko impamvu hari abakinnyi batarahamagarwa aruko bamwe muri bo shampiyona bakinamo zitaratangira gukinywa.

Yongeyeho ati “Mbere na mbere tugomba guhamagara umukinnyi dutekereza ko azajya mu bakinnyi 11 babanzamo. Niba nyuma dushobora kumukenera, dushobora kumuhamagara ku yindi mikino.”

Uyu musore Memel Dao n’umwe mubasore n’ubundi basanzwe bifashisha mu igipe y’igihugu ya Burkinafaso dore ko yanabaye umukinnyi mwiza wa sezo y’umwaka ushize wa 2024/2025 muri icyo gihugu kandi yaherukaga no kwifashishwa mu mukino wa gicutiti batsinzwemo na Tunisia ibitego 2-0.

Memel Dao ntagihindutse agomba kwiyonjyera kubakinnyi APR FC izifashisha muri CECAFA Kagame Cup 2025 izabera muri tanzania guhera tariki ya 2 kugeza tariki ya 15 nzeri.

Memel Dao ntago acyitabiriye ubutumire bw’ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso nyumaa y’uko atagaragaye kurutonde rwanyuma rw’abakinnyi 26

Impamvu atagaragayeho ngo n’uko shampiyona itaratangira yahano mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends