Uko iminsi igenda yegera impera z’umwaka ni Nako abahanzi batandukanye bakomeza kugenda bashyira hanze indirimbo zitandukanye birushaho kuryoshya ibihe ku bakunzi b’umuziki.
Kugeza ubu abahanzi benshi biganjemo abafite izina rikomeye mu muziki wo mu Rwanda bakomeje kugaragaza ko bafitiye ibyiza abakunzi babo birimo Indirimbo bitegura kubaha mu gihe cya Vuba.
Mu bahanzi bateguje Indirimbo Nshya harimo Rosskna wahoze mu inzu ya ya 1:55AM ifasha abahanzi mu bikorwa by’umuziki aho iyi ndirimbo itegerejwe na benshi n’amatsiko menshi cyane ko imaze igihe kitari gito ikorwaho.
Kuri ubu iyi ndirimbo yitezwe mu gihe cya Vuba kuko abayigizeho uruhare mu ikorwa ryayo barimo Element bivugwa ko ariwe watunganyije amajwi yayo babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Umuhanzi Shaffy nawe yateguje Indirimbo ye Nshya vuba nubwo atigeze ayitangazaho byinshi ariko ku mbuga nkoranyambaga ze agenda agaragariza abakunzi be ko Afite igihangano gishya Kandi azakubereka mu gihe gito.
Mu zindi ndirimbo zitegerejwe na benshi hari iy’umuhanzi Bruce Melodie yakoranye na Diamond platnumz ndetse hakaba n’iya Element uri mu basigaye bakunzwe cyane mu bakora umuziki mu Rwanda.

