Uko Ubukungu bw’ibihugu buzamuka ni nako amafaranga akoreshwa mo azamura agaciro ku isoko ry’ivunjisha.
Ngibi ibihugu bifite amafaranga Afite agaciro ko hejuru mu bihugu byo muri afurika n’amazina yahawe.
Amafaranga ya mbere ni ayo muri Tunisia yitwa ama Dinar akaba akurikirwa n’amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Ghana bita ama Cedi Aya akaba abarwa mu buryo bw’amajana.
Ama Nakfa ni andi mafaranga akomeye yo akoreshwa muri Eritrea aya mafaranga yatangiye kwitwa uku muwa 1998 akaba yariswe iri zina hashingiwe ku izina ry’umujyi wo muri Eritrea witwa Nakfa.
Ama Loti ni amafaranga nayo aya yo akoreshwa mu bwami bwa Lesotho, ugereranije ama Loti 18 avunjwa idorali rimwe rya amerika.
Andi mafaranga Ari imbere mu akoreshwa muri afurika akomeye ni ayitwa Dobra akoreshwa cyane muri Sao Tome and Principe akaba yaramenyekanye ku isoko mu wa 1977.
Rupee ni amafaranga ari mu akomeye akoreshwa muri afurika aho yo akomoka mu gihugu cya Mauritius, ama Rupee 46 akaba avunjwa idorali rimwe ryo muri Amerika.
Ayo bita ama Metical ni andi mafaranga yo muri Mozambique yandikwa mu buryo bw’impine mu inyuguti za MZN cyangwa MT yo ugereranije 63 arengaho gato anganywa n’idorali rimwe.
