Ibihugu nka afurika y’epfo na Angola biri imbere mu bihugu biteye ubwoba kubibamo ku rutonde rushya rwa 2025.
Kuri uru rutonde ibihugu biriho byiganjemo ibifite ubuso bunini bishyiraho ibice binini by’amashyamba akuririza inyamaswa ziri mu zishyira ibi bihugu mu biteye ubwoba abantu kubituramo kubera inkazi z’inyamaswa zibamo haba mu mashyamba,Inzuzi z’amazi n’ibindi bice bitandukanye.
Nigeria ifite Umwanya wa Mbere mu kugira ubuso bunini muri afurika niyo ya mbere nanone kuri uru rutonde aho ifite ibice binini by’amashyamba byanagize uruhare mu kuba indiri y’intagondwa mu gihe cyashize kugeza ubu iri mu biza ku isonga biteye ubwoba.
Ku mwanya wa Kabiri hari nanone hari igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nacyo kinini mu biri muri afurika ndetse kiri mu bigira abantu baturuka mu bindi bice kubera ibikorwa by’ubucuruzi birimo.
Ibihugu bya Sudan na Sudan y’epfo ni ibikurikirana kuri uru rutonde aho byose bihuriye ku kuba mu gace kamwe bijya ni guhuza amateka cyane ku mutekano muke wahoze uharangwa rimwe na rimwe bikaba bijya bigaragaramo ibice bidatekanye bituma abantu batahagenda byizewe naho igihugu cya Gatanu kikaba Somalia nacyo bihuriye ku mutekano muke.
