Ibihugu nk’ububiligi,Leta zunze ubumwe za Amerika nibyo bihugu bikuru mu bigize umuryango wa NATO washizweho ku ntego yo gufashanya mu ibyumutekano.
Uyu muryango wa NATO kugeza ubu urimo abanyamuryango barenga 30 bimwe byagiye byinjizwamo nyuma y’ibindi kuko ibya mbere byagiyemo ukimara gushyirwaho muwa 1949 bikorewe I Washington DC ho muri Amerika.
Uko ibihugu bigenda byinjizwamo nyuma Ari bishya muri wo ninako ibyatangiranye nawo aribyo bifatwa nk’ibikuze muri uyu muryango byiganjemo ibikomeye mu bijyanye n’umutekano mu isi.
Ngibi ibihugu bya mbere biri muri uyu muryango bikuze bijyanye n’igihe bimazemo.
Ibihugu bya mbere ni Leta zunze ubumwe za Amerika,Ubufaransa,n’ibindi byawutangije.
Mu incamake ibihugu byawutangije ni Amerika,Danmark,ubwongereza, Ubufaransa,Canada, Ubutaliyani,N’ibindi nka Norway, Netherlands,Ububiligi,Portugal,Iceland na Luxembourg ibyinshi muri byo bikaba Ari ibyo mu uburayi cyakora uyu muryango ukaba urimo n’ibyo muri Amerika ya ruguru.
Uyu ni umwe mu miryango iriho ikomeye aho igihugu kiwinjiyemo kigira amategeko kigenderaho yashyizweho bifasha abawurimo kugira ubufatanye nk’uko babyiyemeje.
