Kugeza ubu mu mwaka wa 2025 ibihugu birimo Amerika,Ubwongereza n’ubutaliyani nibyo bimaze kohereza ibyogajuru byinshi mu isanzure kuva isi yabaho aho ibigera kuri 10 byohereje icyogajuru bwa mbere mu myaka 50 ishize.
Kuri uru rutonde ibi bihugu birangajwe imbere n’igihugu cyahoze Ari Soviyete yohereje bwa mbere icyogajuru mu isanzure mu mwaka wa 1957 naho leta zunze ubumwe za amerika ikaba iya Kabiri kuko yacyohereje mu isanzure mu mwaka wa 1958 nyuma Gato ya Soviyete umwaka umwe.
Mu mwaka wa 1962 igihugu cy’ubwongereza giherereye ku mugabane w’uburayi nacyo nibwo cyohereje icyogajuru ku isanzure bigishyira ku mwanya wa gatatu naho Canada iri ku mugabane wa Amerika cyabigezeho mu wa 1962.
Ubutaliyani nicyo gihugu cya Gatanu ku isi cyohereje icyogajuru ku isanzure aho cyabikoze mu mwaka wa 1964 naho ku mwanya wa Gatandatu hakaba igihugu cy’ubufaransa cyabigezeho muwa 1965 nyuma y’umwaka umwe y’ubutaliyani.
Mu bindi bihugu biri mu ibya mbere mu kohereza mbere icyogajuru mu isanzure ni Australia, ubudage, ubuyapani n’ubushinwa bwabikoze mu mwaka wa 1970.

