Mu mpera z’icyumweru gishize muma tariki ya 16 na 17, byari ibyishimo mu miryango ya hamisa mobetto na Azizi ki bashyingiranywe nyuma yuko uyu mukinnyi ukomeye muri ruhago yambitse impeta ya fiyansaye umukunzi we hamisa mobetto Bari bamaze igihe bakundana.
Menya ibyamamare byinshi bitunze agatubutse byagacishijeho na hamisa mobetto kubw’amahirwe make bakananiranwa bikarangira yibaniye n’umukinnyi w’umunya Burkina Faso.

Ku ikubitiro umubano wamenyekanye cyane Ni uwa Hamisa mobetto n’umuhanzi ukomeye iwabo muri Tanzania, Diamond platinumz bakundanye urw’igihe kinini kuburyo benshi batekerezaga ko bazakora ubukwe.
Hamisa mobetto avuga ko yabyaranye na Diamond platinumz nubwo uyu musore we atariko abivuga ndetse hagiye havugwa no kwirengagiza inshingano ku mwana babyaranye.
Mu bandi bakundanyeho n’uyu mugore barimo umuraperi wo muri america uzwi mu muziki nka Rick Ross nubwo urukundo rwabo rwagizwe Ibanga ariko amafoto yabo ni bimwe mu bimenyetso n’igihamya cy’urukundo rwabo.
Usibye abahanzi, umunyamideli akaba n’umuhanzi ubifatanya n’ishoramari, hamisa mobetto yanagacishijeho n’umukire w’umushoramari kevinsowax.
Uyu mugabo Ni umukire ku rwego rwo hejuru cyane ko afite kompanyi zirimo izikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo Kuri murandasi.
Nubwo abo Bose byagenze uko atitaye ku mafaranga batunze Hamisa Mobetto yashyingiranywe na Azizi ki umukinnyi wa yanga African ufite amamoko muri Burkina Faso ndetse anamukwa imodoka ebyiri zuzuye Inka.

Diamond ari mu bakundanyeho na Mobetto
